Uko wakwivura imvuvu

Yanditswe: 29-04-2016

Imvuvu zo mu mutwe ni ndwara ibangamira abantu benshi kuko usibye kuba zituma mu mutwe hasa nabi ziranaryana zikakubuza amahoro.
Mu gihe rero ukunda kugira imvuvu dore icyo wakora

Gusiga mu mutwe amavuta ya elayo : Mbere yo gukaraba mu mutwe banza ufate amavuta ya elayo usige mu mutwe usa nukora masaje mu mutwe. Yareke amaremo iminota 45 ubone gukarabamo.

Gukaraba mu mutwe amazi arimo indimu cyangwa se vinaigre : fata indimu uyikamurire mu mazi cyangwa se ukoreshe vinaigre de cidre ufate ibiyiko 3 ushyir emu mazi ugiye gukaraba mu mutwe. Karaba bisanzwe ukoresheje shampoo. Jya ukarabamo byibura rimwe mu cyumweru

Jya wirinda gusiga mu mutwe hagikonje : Si byiza ko wasiga mu mutwe amavuta kandi hagikonje kuko iyo ubukonje buhuye n’amavuta butuma mu mutwe habamo umwanda.

Jya usokoresha igisokoze cya wenyine : Hari ubwo abantu barwar aimvuvu kuko batizanya ibisokozo ugasanga umwe azanduje undi. Ni byiza rero ko ukoresha igisokozo cya wenyine

Kwirinda kudefriza ugashya : Iyo bakudefrije ugashya mu mutwe hari ubwo umubiri womoka nawo ukaba wabyitiranya n’imvuvu kuko nabyo biryana ndetse bikazana n’umwanda mu mutwe.

Irinde ko bagusuka bakurura cyane : Igihe bagusuka bakurura cyane nabyo biri mu byatera imvuvu kuko iyo bakurura umusatsi wo mu ruhu, umubiri urababara ukazana twa tuntu tw’umweru dukunze kuba turi aho ibisuku byatangiriye ku ruhande , mu gahanda no mu irugu, ariko rimwe na rimwe usanag no hagati tuzamo nyuma y’igihe gito bikabyara umwanda wazasukura ugasanga ufite imvuvu nyinshi zirimo n’umwanda.

Ibyo ni bimwe mu byagufasha kwivura imvuvu no kuzirinda ariko mu gihe ubonye zidakira wakegera umuganga w’uruhu akagufasha kumenya uburyo wazivuramo n’impamvu izugutera.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe