Ubuhamya bw’umugore wa Papa Wemba nyuma y’urupfu rwe

Yanditswe: 29-04-2016

Urupfu rw’umuhanzi uzwi nk’umwami wa lumba, Papa Wemba rwashegeshe imitima ya benshi cyane cyane ko rwatunguranye, gusa by’umwihariko umugore we Marie Rose Luzolo uzwi nka Mama Amazone nkuko umugabo we yakundaga kumwita byamugizeho ingaruka zikomeye nk’umuntu wamubaga hafi, dore ko bari bamaranye imyaka igera kuri 46.

Papa Wemba yapfuye umugore we ari mu masengesho

Umupfakazi wa Papa Wemba yagize ati : “Mbere y’urugendo rwe agana i Abijan, ntabwo yakunze kuba agiye tutajyanye. Namubwiye ko mfite gahunda y’amasengesho, ariko sinarinzi impamvu. Naramwubwiye nti uzagende kuwa kane njyewe kuwa gatandatu nzaba ndi mu mwiherero”

Yarongeye ati : “ Yakomeje kumpatira ko twajyana ariko ndamuhakanira nkomeje kuko numvaga ngomba kwitabira isengesho. Ubwo nari ndi mu masengesho nibwo ibyo byago byabaye. Sinzi impamvu ariko buriya Imana yagirango integure nzabashe kwakira ibyari bigiye kuba”

Uko inkuru mbi yageze y’urupfu rwa papa Wemba yageze kuri Madame Marie Rose
Yarakomeje ati : “ Ubwo nari ntashye mvuye mu masengesho mu gitondo cyo ku cyumweru nka saa 6h30 nageze mu rugo ndasinzira noneho bigeze nka saa tatu mfungura telefoni nibwo nabwiwe ayo makuru mabi”

Marie Rose yagarutse ku mateka y’urukundo rwabo

Ati : “Ni amateka meza yatangiye igihe njye nari mfite imyaka 14 we yari afite imyaka 20. Birangiye gutya, mu buryo bubi. Agiye nta kintu abwiye umufasha we, ntacyo abwiye abana be. Birababaje cyane !”

Papa Wemba yapfuye amaze igihe gito asezeranye n’umugore mu rusengero
Tariki ya 9 Kanama 2014 nibwo Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba [Papa Wemba] yasezeraniye kuzabana akaramata na Amazone nyuma y’imyaka 44 yari ishize babana.

Papa Wemba n’umugore we basezeraniye muri Kiliziya ya Saint-Joseph de Matongé mu Mujyi wa Kinshassa , kwiyakira bibera muri Madiakoko i Matongé mu muhango wamaze iminsi itatu.

Ubukwe bw’uyu muhanzi w’icyamamare bwatashywe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Augustin Matata Ponyo Mapon uri mu bashegeshwe n’urupfu rwe.

Papa Wemba yapfuye tariki ya 24 Mata, 2016 aguye ku rubyiniro ubwo yari ari kuririmba mu gitaramo yari afite I Abijan muri Cote d’Ivoire. Yavutse kuwa 14 Kamena 1949 i Lubefu muri RDC, yari umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime wamamaye mu yitwa “La vie est belle”

Biteganijwe ko umurambo wa Papa Wemba uzasezerwa bwa nyuma tariki 02 Gicurasi kuri sitade yitiriwe abihaye Imana dore ko yari n’umukirisitu ukomeye gaturika.

Imihango yo kumushyingura izaba tariki 3 Gicurasi mu irimbi riherereye mu mujyi wa Kinshasa, polisi yo muri Congo ikaba ivuga ko izakaza umutekano muri iyo mihango mu rwego rwo kwirinda umuvundo

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe