Amakanzu y’imipira agezweho yo gutwitiramo

Yanditswe: 03-05-2016

Akenshi umugore utwite hari ubwo yumva atakwambara umwenda w’umwenda w’umupira kuko akenshi uba wegereye uwambaye kandi umushushanya ibice byose,ariko hari amwe mu makanzu ya mariniere umubyeyi utwite yambara ukabona yikwije.

Hari ikanzu nziza y’umupira ngufi,y’amaboko magufi ikoze nka v mu ijosi kandi irekuye igice cyo hasi naho mu gituza ikaba ifashe uyambaye.

Indi ni ikanzu nayo y’umupira nayo iba yegereye uyambaye mu gituza naho guhera ku nda ikaba imurekuye kandi ifite amaboko maremare.

Hari kandi ikanzu ndende y’umupira y’utuboko tugufi nayo iba ari mariniere nziza ku bantu bakunda imyenda miremire.

Indi kanzu iba nziza ni iya gorge nayo y’umupira ifashe mu mabere ikaba irekuye hose kandi igera munsi y’imfundiko.

Aya makanzu y’imipira abereye umubyeyi utwite,niyo agezweho kandi ni imyenda iba itanze amahoro ndetse yambitse umubyeyi,akaba aboneka mu mabara yose kuburyo nawe ubaye uyikeneye wayibona bitakugoye,uhamagaye 0784693000/0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email;nzizapassy@gmail.com,tukakuyobora aho wayasanga.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.