Umugabo we yamwibwiriye ko yamuciye inyuma

Yanditswe: 03-05-2016

Umubyeyi w’abana babiri yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu umugabo we yamuciye inyuma aza no kuba ariwe ubimwibwirira amusaba imbabazi none ubu babanye neza.

Yagize ati : “ Maze imyaka cumi n’itatu mbana n’umugabo wanjye. Twabanye dukundana kandi mu bijyanye n’ubushobozi nta kibazo twari dufite cy’imibereho ndetse tukaba twari n’abakristu ku buryo numvaga ibyangombwa by’urugo runezerewe urugo rwacu rubyujuje.

Tumaze kubana twaranezerewe koko nkuko nabitekerezaga, tubyarana umwana wa mbere ari amahoro ku buryo mu mutima wanjye numvaga mfite umunezero udasanzwe.Naje no kubyara umwana wa kabiri nabwo umunezero urakomeza nta kibazo.

Tumaranye imyaka irindwi umugabo wanjye yaje kujya ajya kurangura hanze kuko turi abacuruzi. Nubwo abantu banteraga ubwoba ngo abagabo bajya kurara mu mahoteri yo hanze bahahurira n’abakobwa bakabashuka, numvaga umugabo wanjye we mwizeye bitewe nuko twari tubanye muri iyo myaka irindwi twari tumaranye.

Yamaze umwaka umwe ajya kurangura akagaruka mu rugo ari amahoro ariko mu mwaka wa kabiri atangira kujya agera mu rugo akirakaza, akantuka ahereye ku tuntu duto nkabona ko ari ukwiyenza. Nakomeje gusenga nkakeka ko ari umunaniro ubimutera ariko noneho agera aho atangira no kujya ankubita kandi ampora ubusa.

Kuva ubwo noneho ubuzima bwatangiye gusharira, yajya kurangura rimwe na rimwe akaza nta bintu azanye ngo asanze byarahenze dutangira no kugenda duhomba buhoro buhoro.

Nkomeje kujya mubaza uko birikugenda kuko nabonaga ibintu biri gushira, umugabo akanyuka inabi nkaba ndamwihoreye ariko nkabibona ko amafaranga akomeza gushira.

Ubwo ibyo kujya i safari byarakomeje ariko akajyana udufaranga duke, ahubwo noneho akagenda agatinda akazamarayo ibyumeru bibiri mu gihe mbere yajyaga aza mu minsi ine cyangwa se itatu.

Mu mwaka wa 2013 ndabyibuka twari tumaze guhomba burundu turi hafi gukinga, umugabo ajya kurangura nabwo agaruka nta kintu azanye ariko agaruka ubona yarijimye mu maso birengeje urugero, atavuga, atanavugisha abana.

Naramuretse ndakomeza ndisengera nkuko bisanzwe rimwe arantumira ngo arashaka ko tuza kujya gusangira nimugoroba tugasohokana. Narikanze kuko ibyo byo gusohokana nabiherukaga tugishakana. Twaragiye nkabona umugabo ntatekanye aramwbira ngo mubabarire ibyo yankoreye byose. Naramubwiye nti kukubabarira byo namaza kukubabarira.

Ubwo nibwo yantekerereje ukuntu yari afite umukobwa muri Uganda aho yaranguriraga wajyaga umurya amafaranga, yaramukodeshereje inzu akamwishyurira byose, nyuma akaza gusanga uwo mukobwa ari indaya itega ku muhanda bikamutera kwicuza ibyo yakoze.

Ubu naramubabariye kandi kuva icyo gihe wa munezero nari narabuze warongeye uragaruka. Ni ibintu tuziranyeho twenyine ku buryo n’abagabo b’inshuti ze batazi ibyabaye.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe