Amajipo maremare agezweho y’abadamu

Yanditswe: 05-05-2016

Amajipo maremare asesuye ni imyambaro ibera abadamu ndetse n’abakobwa bakunda kwambara imyenda miremire,ni nayo mpamvu uyu munsi twabahitiyemo amwe mu majipo maremare agezweho buri wese yakwambara akaba aberewe.

Hari ijipo iba isabagiye kandi ari ndende igera ku birenge , mu nda hayo hakaba harimo amarasitike atuma haba hegeranye cyane ndetse umuntu akaba yanayambara ayitebejemo umwenda wo hejuru ayambaranye.

Indi ni ijipo nayo ndende ikaba isa n’isumbana hasi ariko mu mu buryo budakabije,mu nda ikaba iteyeho umukandara wayo kuburyo uyambaye aba atebeje,kuko nibwo iba nziza cyane.

Hari kandi ijipo nayo ndende yegereye uyambaye mu mataye kandi ikaba ifite amarinda manini atuma iba itaratse igice cyo hepfo cyose.

Indi ni ijipo ndende y’umupira ikaba ifite mu nda hateyeho umukandara,nayo ikaba yegereye uyambaye mu mataye,ubundi ikamanuka igenda itaraka igice cyo hasi.

Aya majipo yose y’abadamu ndetse n’abakobwa bakunda imyenda miremire,ubaye uyakeneye wayabona mu mabara yose kandi mu buryo bukoroheye uhamagaye izi nimero za telefoni; 0784693000/0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email;nzizapassy@ gmail.com,tukakuyobora aho wayasanga.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.