Ibimenyetso by’umunaniro ukabije( stress) n’uburyo bwo kuwirinda
Kunanirwa bikabije (Stress) ni umunaniro ukabije urenze urugero, akenshi ntiwumvikana kuko umuntu aba yaramenyereye gukora cyane, ahubwo uyibwirwa n’ibimenyetso ugenda ugaragaza kandi bitarakubagaho mbere.
By’umwihariko abagore bakunda kugira umunaniro kubera ko bagira inshingano nyinshi, zirimo imirimo isanzwe ya buri munsi, kwita ku rugo, kwita ku mugabo ,ku bana, ku miryango ndetse n’ibindi.
Bimwe mu bimenyetso biranga uwafashwe na stress
Kurwara umutwe : Uwafashwe n’umunaniro ukabije arangwa no kurwara umutwe wa buri kanya kandi ntukire niyo yanywa imiti.
Kubura ibitotsi : Usanga habaho kubura ibitotsi umuntu ntasinzire nk’uko byari bisanzwe mbese, ntagoheke.
Kwibagirwa : Kwibagirwa cyane niyo zaba ari gahunda zikomeye, ibyo bituruka ku munaniro ukabije ariko benshi ntibamenya ko ariyo mpamvu ibatera kwibagirwa.
Kugira uburakari : ikindi kiranga umunaniro ukabije ni ukurakara vuba kandi ugasanga uburakari bwabo budafite impamvu zifatika.
Icyo wakora ngo wirinde umunaniro ukabije
Kujya kwa muganga ngororamubiri akagukorera masaje (massage) y’ibice by’umubiri bifasha mu kuruhuka aribyo ku mutwe, mu birenge , mu mugongo , akoraho massage maze umubiri ugatangira kuruhuka.
Iyo ukorewe iyi massage wari ufite umunaniro ukabije uhita utangira gusinzira, kandi iyo usinziriye iminota(10), uruhuka nkaho wasinziriye amasaha 8 y’ijoro, kandi niyo ugeze mu rugo nabwo urasinzira neza maze umunaniro ukabije ukagenda (stress) ugabanuka.
Mu gihe usanze wari ufite stress ugomba kugabanya gahunda nyinshi muri weekend nko gutaha amakwe, guhora mu ngendo zo gusurana no kujya mu bitaramo (concert) bya buri gihe kuko nabyo byongera umunaniro ukabije.
Ni byiza kugena ibikorwa bigufasha kuruhuka (relaxation), byibura rimwe mu cyumweru ikaba gahunda idahinduka kugira ngo umubiri ubimenyere.
Kuruhuka bikurinda kurwara indwara zidakira ,bigabanya indwara muri rusange, bigabanya isukari mu mubiri, birinda kugira pararize n’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertention).
Ni ingenzi kubahiriza amasaha yo kuryama nibura amasaha 8 ku bantu bakuru kuko kutaruhuka byangiza ubwonko.
Byatanzwe naCadette, Physiotherapist Tel 0788534634
Photo Internet
Ibitekerezo byanyu
29 juin 2014, 06:06, yanditswe na clemence
kuva mwahindura uko urubuga rugaragara ntago inkuru zigisomeka neza, ukanda kunkuru ngo uyisome ntize yose muzabyigeho mutubwire
30 juin 2014, 05:25, yanditswe na Astrida
waduha Tel yawe tukakubaza neza ikibazo gihari kuko abandi barayireba cyangwa ukatwoherereza sms kuri 0788506370. murakoze