Sizakele Mzimela,umwiraburakazi ufite kompanyi y’indege

Yanditswe: 06-05-2016

Umuyafrika y’epfo Sizakele Petunia Mzimela niwe mwiraburakazi wa mbere ufite kompanyi y’indege zitwara abagenzi yitwa Fly Blue Crane, yari isanzwe ikorera muri Afrika y’epfo gusa ariko ubu ikaba igiye gutangira gukora ingendo mpuzamahanga vuba

Mu mwaka ushize mu kwezi kwa Nzeli nibwo Sizakele yatangije Fly Blue mbere yahoo akaba yari yarigeze kuba umwe mu mayobozi bakuru bihuriri ry’ikigo mpuzamahanga cy’ubwikorezi bwo mu kirere ndetse amakuru akaba avuga ko ariwe mugore wa mbere wabaye umuyobozi mukuru mu myaka isaga 67 icyo kigo cyimaze gishinzwe.

Sizakele wakoze igihe cy’inini mu bigo bitandukanye bikora iby’ubwikorezi bwo mu kirere yanakoze igihe kinini muri South African Airways kuva mu 1997

Kuva Sizakele bakaund akwita Siza, yabaye umuyobozi ushinzwe iby’imitwaro kuva muri 2008 kugeza muri 2013 ubwo yagizwe umuyobzoi mukuru wa South African Airways
Sizakele yize ibijyanye n’ubukungu n’ibarurishamibare akaba yaragiye akora imirimo itandukanye mu bigo by’indeg n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Sizakele agira inama abandi bagore bakora iby’indege ko bagomba gukora cyane kuko usanga abagore bakora muri icyo cyiciro bahur an’imbogamizi yo gusuzugurwa bikabasaba gushyiramo imbaraga nyinshi kugirango bagirirwe icyizere.

Kuri ubu kompanyi ya Fly Blue Crane ifite gahunda yo gutangiza ingendo zayo muri Mozambique no muri Swaziland vuba.

Source : AFK Insider

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe