Wemererwa kongera gushyingirwa ryari igihe uwa mbere yazimiye ?

Yanditswe: 09-05-2016

Bishobora kubaho ko uwo mwashingiranywe azimira ntumenye niba akiriho cyangwa se yarapfuye kandi mwari mwarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma ukifuza kongera gushyingirwa kandi na none binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko.

Dore uko itegeko ritaganya :
Igihe gukeka ko umuntu yazimiye birangirira :

Ugukeka ko uwazimiye akiriho birangira mu gihe ibimenyetso bigaragaza ko yapfuye bibonetse. Urwo rupfu ruhamywa n’inyandiko yemeza ko umuntu yapfuye cyangwa urubanza rutangaza ko uwazimiye yapfuye.

Imicungire y’umutungo w’uwazimiye

  • Uwashyingiranywe n’uwazimiye akomeza gucunga umutungo w’uwazimiye hatitawe ku masezerano y’icungamutungo abashakanye bahisemo
  • Ingaruka zo gutangaza ubuzimire ku masezerano y’ishyingirwa
  • Ugutangaza ubuzimire ntibisesa amasezerano y’ishyingirwa
  • Ingaruka zo gutangaza ko uwazimiye yapfuye k’ugushyingirwa
    Itangaza ry’uko uwazimiye yapfuye riha uwo bashyingiranywe ububasha bwo kongera gushyingirwa. Kuva igihe urupfu rw’uwazimiye rutangarijwe ariko mbere y’uko uwo bashyingiranywe yongera gushyingirwa, iyo uwazimiye agarutse, uburenganzira bwo gushyingirwa bwa kabiri buvaho.

Ingaruka zo gutangaza ko uwazimiye yapfuye ku izungura
Gutangaza ko uwazimiye yapfuye bituma izungura rye ritangira. Abazungura bariho ku munsi wafashweho ko ariwo w’urupfu rw’uwazimiye bafite uburenganzira bwo kugabana umutungo w’uwazimiye hakurikijwe uburenganzira bwa buri wese. Iyo uwo batangaje ko yapfuye yari afite uburenganzira bwo kuzungura buhabwa abamuzungura hakurikijwe inzira yo guhagararira umuntu mu izungura.

Ukugaruka k’uwatangajwe ko yapfuye n’ingaruka zako
Mu gihe uwo batangaje ko yapfuye agarutse, nyir’ubwite cyangwa undi wese ubifitemo inyungu mu gihe nyir’ubwite atabikoze, agomba gusaba urukiko gutesha agaciro urubanza rwatangaje urupfu no gukosora mu gitabo cy’irangamimirere.

Abari bamuzunguye bagomba gusubiza ibyo bari bahawe bagifite mu mutungo wabo. Ishyingirwa ryabaye nyuma y’urubanza rutangaza urupfu ntirishobora guteshwa agaciro.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe