Icyo mwakora igihe mutumvikana ku buryo mureramo umwana

Yanditswe: 09-05-2016

Igikorwa cyo guha umwana uburere kigenda neza iyo ababyeyi bose babifatanije ariko hari ubwo baba batabyumva kimwe buri wese akaba yifuza ko umwana yarerwa mu buryo bumwe undi nawe akaba ashaka ko umwana arerwa mu bundi buryo bigatuma mutabyumvikanaho.

Nubwo uba wumva uburyo bwawe aribwo bwiza ndetse ugahatira uwo mwashakanye cyangwa se undi muntu wese mufatanya kurera umwana gukurikiza ibyawe, jya umenya ko ibyo byakabaye kuba ntacyo bigutwara ko ahubwo ari amahirwe umwana aba afite yo kurerwa mu buryo butandukanye mu gihe bwose bwunganirana. Urugero hari ubwo umubyeyi umwe aba akaze mu kurera akamenya gutanga ibihano atajejetse undi akaba ahana umwana amubwiza amagambo, byose bikaba byafataniriza hamwe mu guha umwana uburere bitewe nuko buri mubyeyi ateye.

Gusa hari ubwo wumva bigutesha umutwe kuko wenda uba uzi neza ko ibyo undi akora mu kurera umwana ari bibi, urugero wenda ugasanga mu gihe ahana umwana amunyuzaho akanyafu anamubwira amagambo mabi wowe ukaba uzi ko ari bibi ku mwana, icyo gihe hari ibyo mwakora bigatuma mwese mufata umurongo umwe wo kureramo umwana wanyu.

Dore uko mwabigenza :

Mufate umwanya wo kubiganiraho : Mu gihe mubona ko kutumvikana ku buryo bwo guha umwana uburere, ni byiza ko mwabiganiraho mutuje kandi abana badahari. Icyo gihe biba byiz aiyo bumenye buri wese uuruhande rwe riwza mu guha umwana uburere n’uruhande rwe rubi. Iyo mumaze kumenya buri wese uruahnde rwe rubi n’urwiza mujyana inama yo kwemera guhara ibibi mukareka buri wese agakoresha ibyiza afite.

Irinde kunenga undi mubyeyi imbere y’umwana : Niba umubyeyi umwe akunda kutuka abana ukaboa ko bidakwiriye si byiz kao ubwira abana ko ibyo abakorera atari byiza ko ari umubyeyi mubi n’ibindi kuko bishobora gutuma bamwanga kandi wenda we abikora ataziko ari bibi

Kwemera itandukanira mufite : Ni ngombwa kandi kwemera itandukaniro mufite ukumva ko undi mubyeyi nawe ibyo akora aba atanga abana kuko nawe abikora aziko ari kwifuriza abana be ibyiz aniyo byaba bizabagiraho ingaruka mbi.

Mujye mwihugura ku bijyanye no kurera : Kurera abana ni umwuga ukomeye ariko usanga wo nta mahugurwa cyangwa se amashuri abawukora babanza kujyamo. Niho uzasanga hari ubwo umubyeyei aba ashaka gukoresha uburyo yarezwemo kandi wenda butanaboneye ahari wenda akaba abiterwa no kuba nta bundi bumenyi mu bijyanye no kurera afite.

Ni byiza ko mwajya mubiganiraho wabona atumva ibitekerezo byawe ugakoresha ubundi buryo nko kumwereka ibitabo byanditsemo, kuko hari ubwo yakizera ibirimo kurusha ibyo umubwira. Gusa na none si byiz aguhor ahatira undi mubyeyi gukurikiza uburyo bwawe.

Mugishe inama : Kutumvikana ku buryo bwo guha uburere abana banyu ni kimwe mu byagir aingaruka nyinshi ku burere bw’abana ndetse no ku muryango mu rusange, niba bikomeje kwanga ko mwumvikana rero , mwakitabaza abandi bajyanama mwizeye kugirango mwirinde izo ngaruka.

Kuba abayeyi cyangwa se abandi bafite inshingano yo gutanga uburere batumvikana ku buryo bwo kurera ntabwo ari ikiintu cyiza ng murekere iyo buri wese ajye akoresha uburyo bwe kuko bitera umwana gucanganyikirwa akabur aicyo akurikiza n’icyo areka. Mugomba gushaka uburyo byakosorwa mwifashishije bumwe mu buryo twabonye haruguru.

Source : Naitreetgrandir
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe