Elsie Kanza, umuyobozi wa WEF muri Afrika

Yanditswe: 10-05-2016

Mu gihe u Rwanda rwakiriye inama Inama ya World Economic Forum on Africa (WEF) kuri uyu wa gatatu, hari byinshi wamenya ku muyobozi uhagarariye Afrika mu buyobozi bwa World Economic Forum ku isi, akaba ari numwe mu baje gutegura iyi nama mu Rwanda mbere yuko itangira.

Elsie Kanza yavukiye muri Kenya ku babyeyi b’abanya Tanzaniya. Yize muri Kenya nyuma aza gukomereza amasomo ye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yakoze imirimo myinshi itandukanye kuri ubu akaba ariwe muyobozi wa World Economic Forum muri Afrika .

Mbere yo kujya muri iyi mirimo muri WEF, Kanza yabaye umujyanama w’uwahoze ari prezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete mu by’ubukungu.

Imirimo itandukanye mu by’ubukungu yayitangiriye muri ministeri y’Imari no muri Central Bank of Tanzania aho yakozemo imirimo itandukanye .

Uyu mugore ukiri muto ugaragara muri bamwe mu bagore bakiri bato bakomeye muri Afrika, yagaragaye ku rutonde rw’abagore 20 bavuga rikijyana bakiri bato muri Afrika rwakozwe n’ikinyamakuru cyitwa Forbes muri 2011

Kanza yabaye kandi umuyobozi muto muri WEF muri 2011 ari nabwo yari agitangira imirimo ye muri WEF, mbere yaho kuva muri 2008 akaba yarabarizwaga muri Archibishop Desmond Tutu Leadership Fellow.

Kuri ubu nk’umuyobozi uhagarariye Afrika muri WEF Kanza afite ingamba zo gufatanya n’abakuru b’ibihugu n’abandi bafatanya bikorwa mu kuzamura ubukungu bwa Afrika

Ubwo Madame Kanza yari yaje mu mwiteguro y’inama ya World Ecomamic Forum on Afrika iri kubera mu Rwanda, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo hubakwe ubukungu bw’Isi buhamye.

Ati “Iterambere ry’ibikorwa bishingiye ku ikoranabuhanga rigaragaza amahirwe akomeye yo kubaka iterambere ry’imiryango, kandi bishoboka gusa ari uko hubatswe inzego zikomeye, ukwishyira hamwe kw’ibihugu no gushora imari nko mu bikorwa remezo, uburezi n’inganda. Harimo uruhare runini rw’ubufatanye bwa leta n’abikorera kugira ngo izo ntego zigerweho.”

Kanza yavuze ko kugeza ubu muri Afurika abantu 20 ku ijana bonyine aribo bakoresha internet kandi ari igikorwa remezo gikenewe muri iki gihe cy’impinduka z’ibikorwa bishingiye ku ikoranabuhanga.

Yakomeje agira ati “Dukeneye kureba ku mbogamizi zigihari zitera ubusumbane kugira ngo twizere ko nta n’umwe ukomeza guhezwa.”

Madame Kanza kandi yavuze ko impamvu batoranyije u Rwanda, ari ukugira ngo ibindi bihugu ndetse n’ibigo byigire ku Rwanda.

Ati “Muri iki gihe ibihugu n’Ibigo bishingiye ku mutungo kamere (commodities) biri mu bibazo, ni ikibazo kitari ku mugabane wa Afurika gusa ahubwo ni Isi yose,…za Guverinoma ziziga uko zakomeza guhangana n’ibibazo bihari nk’ubukene, kandi bagakomeze gutera imbere. U Rwanda ni urugero rwiza rw’ukuntu wateza imbere ubukungu udashingiye ku mutungo kamere.”

Biteganijwe ino Imana mpuzamahanga yiga ku bukungu bwa Afrika itangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Gicurasi ikasasozwa tariki ya 13 Gicurasi, 2016.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe