Amajipo maremare cyane agezweho

Yanditswe: 17-05-2016

Hari abakobwa cyangwa abadamu bakunda kwambara imyenda miremire igera ku birenge,ni nayo mpamvu uyu munsi twahisemo kubagezaho amajipo maremare cyane agezweho kurusha ayandi ku badamu n’abakobwa kandi ikaba ari imyambaro yiyubashye cyane ku muntu wese uyambaye.

Ijipo nziza igezweho yambarwa n’abakobwa ndetse n’abadamu,ni igera ku birenge kandi ifite amarinda mato ku buryo ubona ingana hose kuva hasi kugera hejuru,ikaba ibonerana, mu nda hayo hateyeho umukandara wayo.

Hari ijipo nziza cyane iba ari ndende igera ku birenge,ikaba ifite amarinda manini atuma iba itaratse cyane hasi, kandi amarinda yayo asa nabyimbye.

Indi jipo igaragara neza cyane cyane ku badamu,nayo iba ari ndende itaratse hose kandi mu nda hayo hegeranye harimo n’agashumi bakurura.

Hari kandi ijipo itajya ipfa guhararukwa ku bantu bakunda imyenda miremire,nayo ishobora kwambarwa n’umukobwa ndetse n’umudamu,ikaba irekuye hose kandi isa n’ifite amataji,izwi ku izina rya lavionda.

Aya majipo yose ni amwe mu majipo maremare agezweho ku badamu n’abakobwa bakunda kwambara imyenda miremire igera ku birenge.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye aya majipo ndetse n’indi myenda yose y’abadamu n’abakobwa wahamagara izi nimero za telefoni : 0788506370/0788620915 cyangwa ukatwandikira kuri email:nzizapassy@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayabona.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.