Uko karoti ikoreshwa mu kwirinda indwara no kwivura.

Yanditswe: 19-05-2016

Nubwo iyo turwaye twivuza, ariko burya kwirinda biruta kwivuza. Kimwe mu bintu byagufasha kwirinda indwara nyinshi zitandakanye harimo karoti iyo ikoreshejwe neza.

Kuva mu myaka ibihumbi ishize, muri Afuganisitani batangiye guhinga karoti. Karoti ni igihingwa gifite ibara risa na oranje, riri hagati y’umutuku n’umuhondo. Ifasha muri byinshi, haba mu kurinda no kuvura.

Gusa kuri ubu ntaho karoti itaboneka ahubwo kuba itaturirinda cyangwa se ngo ituvure indwara biterwa no kutayiha agaciro no kuyikoresha nabi.

Dore ibigize karoti bifasha mu kurinda indwara no kwivura

  • • Karoti ikungahaye kuri vitamin A. Ifite kandi na vitamin C.
  • • Karoti irimo poroteyine nyinshi
  • • Karoti ibamo ibyitwa beta-carotene
  • • Karoti ibamo isukari.
  • • Karoti ibamo vitamin K na E
  • • Karoti ikungahaye ku myunyu ngugu nka karisiyumu, ubutare (fer/iron), potasiyumu, manyeziyumu, manganeze, fosifore na zenki (zinc).

Akamaro ka karoti mu kuvura no kurinda indwara

  • • Kuba karoti ikungahaye ku byo tuvuze haruguru, bituma igira umumaro ukurikira :
  • • Ifasha mu kubona cyane cyane butangiye kugoroba
  • • Ifasha mu gukura, bitewe na vitamin A irimo
  • • Ifasha mu kurwanya kanseri y amaraso no mu gutuma amaraso akama vuba mu gihe ukomeretse
  • • Ifasha mu kurwanya kanseri zitandukanye nka kanseri ya prostate ifata abagabo, na kanseri y ibihaha
  • • Ifasha mu gusohora imyanda mu mubiri
  • • Ituma ugira uruhu rwiza, ikanatuma rutagaragaza gusaza !!!
  • • Karisiyumu irimo ituma amagufa akomera
  • • Irinda indwara z umutima
  • • Ifitiye akamaro amenyo n’ishinya
  • • Ifasha abarwaye diyabete
  • • Karoti imwe nini ku munsi, buri munsi, yagufasha mu kugabanya inshuro ujya kwa muganga

Uko karoti ikoreshwa

  1. Iribwa bayihekenya, iyo ubikoze umaze kurya birinda amenyo n ishinya
  2. Ushobora kuyikuramo umutobe wayo ukawunywa. Bigurira akamaro inyama zo mu nda nk’amara n igifu.
  3. Kuyikoramo salade (kuyirapa, cyangwa kuyicamo uduce duto)
  4. Iyo uyiseye ugashyira ku gisebe bikirinda mikorobi.
  5. Iyo ushaka kuyirya itetse si byiza kuyikaranga, ahubwo uyishyira ku byo kurya birangiye gutogota kugirango utica intungamubiri zirimo.

Iyi ni imwe mu mimaro ya karoti mu kuturinda no kutuvura indwara iyo ikoreshejwe neza.

Byatanzwe na Phn Biramahire Francois

.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe