Emeritha : Uburyo bwiza bwo gucuruza ibihangano by’ubugeni (handcraft)

Yanditswe: 22-06-2014

Ubugeni cyangwa ubukorikori (Handcraft) ni umwuga ubasha gukiza nyirawo iyo awukoze neza, kandi akabona isoko nk’uko bigenda no ku bindi bikoresho byose byaba ibikorwa n’inganda cyangwa ibikoreshwa intoki .

Mu Rwanda ubwo bugeni burakorwa cyane, ndetse benshi bemeza ko bimwe mu bikoresho bikozwe mu bikoresho bya hano i wacu, bikorwa n’abanyarwanda usanga biruta kure ibyakozwe n’inganda. Muri ibyo twavuga nk’imitako itandukanye yo mu nzu , biseke , imiteguro yo ku meza, amakanzu , inkweto , ingoma n’ibindi.

Uwineza Emerthe acuruza ibikoresho gakondo bijyanye n’umuco nyarwanda, kandi byakozwe n’intoke z’ababanyarwanda, yatubwiye uburyo bwiza bwo gucuruza iyo mitako handcraft.

Kwishyira hamwe : Ibi bifasha ababikora kubona igishoro gihagije, kungurana ibitekerezo nibwo no gushaka isoko biborohera.

Gushakisha ibishya  : Kimwe n’ubundi buhanzi bwose, ibintu bijyanye n ;imitako bigira ibishya biba bigezweho abantu bagenda bakunda. rimwe na rimwe bigasaba kujya kure mu cyaro gushaka aho bikorerwa.

Gushaka amasoko y’abanyamahanga : Usanga abanyamahanga aribo bakunze kugura ibihangano by’ubugeni bwo mu Rwanda, ni ibintu byiza rero byo kugaragaza umuco wacu mu byo dukora kandi dukoresha amaboko yacu.

Akazi ko gucuruza ibikorwa by’ubugeni rero iyo gakozwe neza , kabona abakiriya bityo kakazanira inyungu nyiri ukugakora. Ikindi ni uko Abakora ubugeni cyangwa ababicuruza bitababuza gukomeza gukora akazi kabo gasanzwe.

byanditswe na Tombola, Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe