Ibintu wakora n’ibyo utakora mu maso y’abana

Yanditswe: 23-05-2016

Mu byo ababyeyi bakorera imbere y’abana bagomba kumenya ko abana bigana cyane ibyo babona ku babyeyi babo ukazasanga bibagizeho ingaruka nziza cyangwa se mbi bitewe n’ibyo bababonyeho. Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho ibintu umubyeyi aba agomba gukorera mu maso y’umwana n’ibyo yakwirinda :

Ibintu ukora mu maso y’umwana ukamuha urugero rwiza :
Kwereka urukundo uwo mwashakanye :
Abantu benshi bibwira ko biteye isoni kuba wabwira uwo mwashakanye ko umukunda mu maso y’abana, ariko burya ntacyo bitwara ahubwo bitangira kubaka umwana nawe yazagera mu giye cyo kurushinga ukazasanga yigana ibyo yabonaga ku babyeyi be. Icyo mutakora ni ugutera akabariro abana babareba ariko ibindi byo kwereka urukundo uwo mwashakanye ( affection) biba ari urugero rwiza ku bana.

Gupanga gahunda y’urugo abana bahari : Ni byiza ko igihe mupanga gahunda z’urugo zirimo uko muzakoresha umutungo wanyu n’ibindi muhamagara abana nabo mukababaza ibitekerezo mutitaye ku ngano yabo. Ibyo bizatuma batora umuco wo kuganira ku micungire y’umutungo kandi bibarinde kwifuza ibya mirenge kuko bazi uko umutungo bagenewe mu gukora ibintu runaka uba ungana.

Jya ushimira uwo mwashakanye mu maso y’abana bawe : Niba hari igikorwa runaka kireba umuryango uwo mwashakanye yakoze jya ubimushimira abana bahari bakure baziko ko iyo umuntu akoze neza abishimirwa.

Gusaba imbabazi abana cyangwa se uwo mwashakanye : Mu gihe hari icyo wumva wakoshejeho ushobora gusaba imbabazi abana cyangwa se uwo mwashakanye n’abana bahari.

Ibintu ukora mu maso y’umwana ukamuha urugero rubi :
Gutongana abana bakumva :
Birashoboka ko abashakanye bagira icyo batumvikanaho ariko nyamara si byiza gutonganira mu maso y’abana kuko muba mutangiye kubaha urugero rubi

Kubeshya umwana akureba : Hari abantu babeshya niyo haba mu tuntu duto abana babareba bakumva ko nta kibazo ndetse bakanakoresha abana mu byo bari kubeshya. Urugero niba mu rugo haje umuntu ukaba udashaka ko akubona si byiza kubwira umwana ngo aze kuvuga ko udahari. Icyo gihe ubikora uziko ubeshya uwo muntu nyamara uba uri kwigisha umwana wawe ingeso mbi zo kubeshya.

Kunenga uwo mwashakanye imbere y’abana : Niyo uwo mwashakanye yaba atari umuntu mwiza si byiza ko uhora uganyira abana ngo ubabwire ko uwo mwashakanye atari umuntu mwiza ngo ubabwire amakosa ye kuko nubwo atitwara neza abana bo bagomba kumwubaha nk’umubyeyi wabo.

Kurangarira kuri telefoni umwana agukeneye : Muri iki gihe aho iterambere ryaziye uzasanga abantu baratwawe naryo bakanibagirwa ko abana babakeneye. Niba hari icyo uumwana ari kugusaba wikomeza kumwihorera urangariye kuri telefoni. Ejo uzasanga nawe abikwishyura namara gukura

Kubeshya abana mu tuntu duto : Si byiza ko ubeshya umwana mu tuntu duto niyo waba uziko ari imikino. Urugero kubwira uwmana ngo arye vuba muraza gutembera kandi utari bumujyane, kubwira umwana ngo narya amapera menshi ibiti bizamumera mu nda n’ibindi. Ubikora uziko ukina ariko iyo umwana amenye ukuri akugabanirirza icyizere.

Ibyo ni bimwe mu bintu wakora mu maso y’umwana bikaba byamuha urugero rwiza cyangwa se rubi. Ugomba kureba ibimuha urugero rwiza ukabikomeza naho ibimuha urugero rubi ukirinda kubikora akureba cyangwa se akumva.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe