Karoti zitogosheje mu mufa w’inyama

Imboga za karoti zitogosheje ziba ari nziza kuko ziba zujuje intungamubiri zazo zose kurusha kuzikaranga mu mavuta. Ushobora gutogosa imboga ukoresheje umufa w’inyama ugashyiramo inyama cyangwa se ntuzishyiremo igihe wasigaranye umufa nta nyama ufite.

Dore uko wategura izo mboga :
Ibikoresho bikenewe

  • Puwaro ibibabi 3
  • Karoti garama 500
  • Umufa litiro 2
  • Ibitunguru 3
  • Agace k’agafungo ka sereli
  • Akayiko ka poivre
  • Umunyu

Uko bikorwa :

  1. Ronga imboga zose uzikate neza
  2. Fata ibikoresho byose ubishyire mu isafuriya ushyiremo umufa
  3. Bireke ku ziko bimareho isaha ariko ku muriro muke cyane
  4. Shyiramo umunyu na poivre
  5. Bikureho n’isosi ikirimo

Gracieuse Uwadata