Isupu ya beterave

Yanditswe: 27-05-2016

Ibikoresho

  • Beterave 4 nto zikiri nshya
  • Igitunguru 1
  • Inyanya 4 cyangwa se sorwatom 1
  • Umufa 1,5 l
  • Umutobe wa ½ y’indimu
  • Ibiyiko 2 bya creme fraiche
  • Amavuta ya beurre garama 30

Uko bikorwa

  1. Yengesha burre mu isafuriya ku ziko ushyiremo igitunguru
  2. Sukamo umufa ureke utogote
  3. Shyiramo beterave wakasemo duto n’inyanya
  4. Shyiramo umunyu na poivre
  5. Bireke ku ziko bitogote iminota 20
  6. Binyuze muri mixeur
  7. Ongeramo crème fariche n’umutobe w’indimu uvange

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe