Uko wabyitwaramo igihe urera abana ubereye mukase

Yanditswe: 30-05-2016

Bikunze kubaho ko mukase n’abana arera batabana neza cyane cyane iyo ari bakuru bamaze kumenya ubwenge, ariko biranashoboka ko mwabana neza mu gihe ukurikije zimwe mu nama tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru nkuko tubisobanurirwa na Madamu Charlotte, umujyanama w’ingo.

Madamu Charlotte avuga ko ikibazo kinini gikunze kuba iyo mukase w’abana abona abana bakora amakosa ariko papa wabo akaba asa naho abashyigikiye kandi we aba ashaka ko amwumva kurusha uko yumva abana be. Hari nubwo abana nabo babona ko papa wabo ashyigikiye mukase kandi bashaka ko abashyigikira.

Uko byaba bimeze kose iyo utitonze abana urera ubereye mukase biroroshye ko bagusenyera mu gihe utabyitayeho ngo umenye uko ubitwaraho.

Dore icyo wakora ngo mubana neza n’abana ubereye mukase :
Jya wishyira mu mwanya w’abana urera :
Jya ugerageza gusobanukirwa uko wari kuba wifashe iyo uza kuba umwana uri mu kigero nk’icyo abana urera bagezemo ukaba urerwa n’umugore utarakubyaye.

Hari ubwo noneho mama wabo aba akiriho ariko akaba atariwe ubarera. Kenshi abana bahangayikishwa nuko umubyeyi ubabyara atakomeje kubarera kandi ko atazakomeza kubakunda mu gihe bumvikanye n’uwo papa wabo yashatse. Ibyo kandi bijya biba no kuri papa wabo ugasanga atinya kubahana no kubabwira nabi kuko aba aziko bari bwumve ko abanga akaba akunda uteri umubyeyi wabo.

Aho kubahatira kugukunda jya ubareka bizizane kuko guhata urukundo bidashoboka. Ku bw’ibyo, mu gihe wihatira gushyikirana n’abana b’uwo mwashakanye ujye witega ibintu bishyize mu gaciro.

Jya wirinda gushaka kugaragara ko ufata abana neza : Niba hari ibyo usanzwe udakorera abana ntukabvikore ari uko ubonye muri mu bantu benshi cyangwa se ari uko uri kumwe na bene wabo kuko iyo abana bamae kuba bakuru babifata nk’uburyarya bigatuma barushaho kukwanga

Kwirinda kubabwira ibyo utekereza byose : Ntukababwire ibyo utekereza byose, nubwo waba wumva ko bagufashe uko bidakwiriye. Si byiza ko ubabwira uko utekerez aku mubyeyi wabo cyangwa se ngo umugayire mu maso y’abana. Uregero niba ari abana basuzugura ntugashyire ikosa ku mubyeyi wabo ngo ubabwire ko yabareze bajeyi.

Gushaka ahantu hatabibutsa umubyeyi wabo cyane : Nufata umwanzuro wo kuba mu nzu abana b’uwo mwashakanye barerewemo, ushobora kuzatangazwa n’uko bazaba bakiyikunda. Ku bw’ibyo, uzakore uko ushoboye ntuyihindureho byinshi, cyane cyane mu byumba bahozemo. Byarushaho kuba na byiza wimukiye mu yindi nzu.

Kubiganiraho n’uwo mwashakanye : Nubona abana b’uwo mwashakanye bakomeje kugusuzugura cyangwa kwigira kagarara, ujye ubiganiraho na we kandi utege amatwi ibitekerezo aguha. Ntukamuhatire guhana abo bana. Ahubwo mujye mubiganiraho mwembi, kandi mugerageze kubyumvikanaho. Nimubiganiraho mugatangira ‘gutekereza kimwe,’ mushobora kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo urusheho kubana neza na bo

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe