Imboga z’umweru wa puwaro

Umweru wa puwaro ni cya gice cyo hasi kiba cyegereye ikijumba usanga kiba gisa n’umweru mu gihe ku bibabi hejuru haba hasa icyatsi. Iki gice cy’umweru rero ushobora gutekamo imboga ukwazo ugasanga ari imboga ziryoshye cyane

Dore uko wabigenza

Ibikoresho ku bantu 2

  • Umweru wa puwaro garama 300 ( umufungo munini wa puwaro nini wakaseho igice cy’icyatsi, ubonye ari nke wakogeraho agace k’icyatsi ariko kaba kataraba icyatsi cyane)
  • Amavuta ya beurre garama 30 utabonye amavuta ya beurre wakoresha ubuto busanzwe
  • Crème fraiche ibiyiko 2
  • Ibiyiko 2 by’umutobe w’indimu
  • Ikiyiko cya moutarde de Dijon
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Kata puwaro ho ibibabi by’icyatsi igice gisigaye cy’umweru ukironge neza mu mazi menshi
  2. Shyira amavuta ku isafuriya ku murimo muke ashyuhe
  3. Shyiramo puwaro ukomeze uvange ku muriro muke bimareho iminota 25
  4. Ongeramo moutarde, umunyu, poivre, umutobe w’indimu na crème fraiche
  5. Pfundikira na none uburekereho iminota 10 ubone kubikuraho
  6. Izi mboga ziherekeza ifi, inkoko yumutse cyangwa se ibirayi.

Gracieuse Uwadata