Ibintu 4 byagufasha kugira umusatsi ubyibushye

Yanditswe: 03-06-2016

Kugira umusatsi mwiza ubyibushye ku mutwe ni kimwe nibyo abagore batari bake n’abakobwa baba bifuza kandi kubiraho biroroshye kuko bidasaba ibikoresho bihambaye.

Dore ibikoresho wakoresha byoroheye buri wese :

Avoka : Fata igisate cy’avoka ugiponde ushobora kongeramo ibindi bikoresho nk’ubuki, amavuta ya elayo n’ibindi. Bisige mu musatsi wawe bimaremo iminota 45 ubone kubikaraba.

Umuneke : fata umuneke uhiye neza uwo ariwo wose uvange n’amavuta ya elayo ya extra vierge wongeremo n’igi. Bisige mu mutwe ushyiremo aka bonnet ( agasashe bambara mu mutwe bagiye koga ka plastike) ubimarane isaha ubone gukarabamo.

Ushobora no gukoresha amavuta ya elayo yonyine cyangwa se ugakoresha amagi avanze n’amavuta byonyine

Jya ukoresha bumwe muri ubu buryo kabiri mu cyumweru bizatuma imisatsi yawe isa neza kandi ibyibuhe biyirinde no gucika.

Wabikoresha mu misatsi ya naturel cyangwa se idefrije

Source : afriquefemme

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe