Uko wabanisha neza umwana ugira amahane n’umukozi

Yanditswe: 08-06-2016

Ababyeyi bamwe baba bafite abana bagira amahane ku buryo iyo umusiganye n’umukozi bahora batongana bikaba byanatuma umukozi amukubita. Niba rero usanzwe uziko ufite umwana usuzugura abakozi uba ugomba kubyitondamo kuko bigira ingaruka nyinshi zirimo kutuma abakozi bamuhohotera cyangwa se bikabatera umutima mubi bakigendera.

Dore icyo wakora :

Jya uganiririza umwana kenshi ku nyifato ye : Hari ubwo umwana akomeza imyitwarire ye abitewe nuko ababyeyi be baba batabimuganirizaho cyane ngo bamwereke ububi bwabyo. Gusa na none wirinda kumushyiraho iterabwoba umubwira ko uzamuha ibihano bikaze igihe yitwaye nabi ku bakozi bakarwana cyangwa se akabasuzugura.

Shishikariza umwana kwitwara neza ku mukozi : Jya umubwira amagambo amutera umute wo kwitwara neza ku mukozi wo mu rugo kandi umubwire ko umukozi wo mu rugo nawe aba agomba kubahwa nk’abandi bantu bakuru.

Genera umwana impano igihe yitwaye neza : Aho kumubwira ko uzamuha ibihano igihe yitwaye nabi ku mukozi wo mu rugo ahubwo wajya umusezeranya impano igihe yitwaye neza hagashira igihe kinini kandi uzimuhe nkuko wabimusezeranije. Si ngombwa ko iba ari impano nini, niyo kaba akantu gato kamufasha kugira umwete wo guhindura imibanire ye n’abakozi bo mu rugo.

Buza umukozi kujya yihanira umwana : Si byiza ko uha umukozi uburenganzira bwo kujya agukubitira mwana kuko we azamuhana akurikije ububabare n’umujinya uwo mwana yamuteye rimwe na rimwe usange n’umwana atabyakiriye neza,ku buryo hari n’abarwana ugasanga umwana ari kumwihambiraho ngo barwane.

Jya ubereka ko nta numwe ushyigikiye : niba umukozi akugejejeho ikibazo yagiranye n’umwana kandi ukaba usanzwe uziko ari umunyamahane. Si byiza kugira uwo wereka ko umushyigikiye yaba umukozi cyangwa se umwana.

Tega amatwi ukugejejeho ikibazo, nawe wikorere iperereza ryawe ubone gufata umwanzuro wo kugira uwo uhana. Iyo ubogamiye ku ruhande rumwe bishobora gutera umukozi kumva ko ushyigikira abana bawe mu makosa cyangwa se n’umwana akumva ko uhora umufata nk’umunyamakosa niyo yaba arengana.

Mu gihe rero uziko ugira umwana ufite amahane ukaba umusigana n’umukozi ni byiza kwitwararika kugirango bitazagira ingaruka ku mwana wawe mu gihe umukozi atabashije kumwihanganira cyangwa se bikamutera kujya gushaka ahandi kandi nta kindi mwapfuye.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe