Amakanzu y’imipira y’amaboko maremare wajyana mu kirori

Yanditswe: 10-06-2016

Nkuko abakunzi bacu badusabye ko twabereka amakanzu y’imipira maremare agezweho kandi afite amaboko maremare,umuntu yajyana mu birori,tukanabarangira aho bayasanga,uyu munsi niyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Hari ikanzu ndende igera ku birenge ikaba iri kuri taye ariko uko igenda imanuka hasi ikaba itaratse,kandi ifite amaboko maremare.

Hagezweho kandi amakanzu y’imipira maremare ya droite ari kuri taye kuva hasi kugera hejuru,kandi igera ku birenge neza akaba nayo afite amaboko maremare.

Indi ni ikanzu nziza ya droite ifashe cyane uyambaye,ikaba ifite amaboko maremare kandi ikaba itagera ku birenge neza.

Hari nanone ikanzu iba ifite amaboko agera mu nkokora ikaba nayo ari umupira igera ku birenge,kandi isatuye ku ruhande hagana imbere ku kuguru kumwe.

Aya niyo makanzu y’imipirra y’amaboko maremare agezweho ku badamu n’abakobwa,umuntu ashobora kujyana mu kirori akaba yambaye neza cyane.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amakanzu nk’aya wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku biciro biri hagati ya 30.000 frw na 35.000frw.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.