Uko wagira uhuru rwiza ku ntoki zikanyaraye

Yanditswe: 13-06-2016

Kuba uruhu rwo ku ntoki rwasaza kimwe n’ahandi hose ku ruhu hakazana iminkanyari ni ibintu tudashobora kurwanya ngo bikunde mu gihe ugeze mu myaka yo gusaza. Nyamara ariko bishobora kwirindwa ko byatangira kare ngo usange umuntu ukiri muto afite intoki ziriho iminkanyari, ngo n’ubona intoki wikange ko ari iz’umusaza cyangwa se umukecuru.

Reka tubanze turebe ibintu bitera uruhu rw’intoki kwipfunyarika kandi nyirazo akiri muto :

Kubera ko intoki ari igice cy’umubiri dukoresha cyane biranoroshye ko aricyo gisaza vuba kurusha ahandi. Kuba kandi intoki zikunze kuba zidafubitse zikagerwaho n’imbeho cyane ndetse no mu gihe cy’izuba zikagerwaho n’izuba nabyo bituma uruhu rwazo rusaza vuba kurusha ahandi.

Gukora mu mazi cyane kandi arimo ibinyabutabire byangiza urhu nko mu gihe umuntu ari kumesa nabyo byatuma uruhu rwangirika.

Hari n’impamvu zituruka imbere mu mubiri nk’imirire mibi, kubura callogenes na elastine nabyo byatuma uruhu rwo ku ntoki rusaza vuba.

Icyo wakora ngo urinde uruhu rw’intoki gusaza vuba

Icya mbere ugomba gukora nugufata indyo nziza kandi yuzuye. Ikindi kandi ni byiza kwibuka gukoresha gant mu gihe uri gukora mu mazi arimo amasabune agizwe n’ibinyabutabire byangiza intoki.

Mu rwego rwo guhorana intoki zifite itoto kandi ni byiza ko wimenyereza kunywa amazi ahagije, ukanibuka kwisiga amavuta ahehereza intoki buri uko umaze gukora mu mazi.

Uko wagarurira itoto uruhu rwo ku ntoki rwaze gusaza

Ibikoresho wakifashisha :

  • Ikiyiko cya cannelle ( ikirungo cy’ifu wabona mu ma super markets)
  • Ibiyiko 2 by’isukari bibaye byiza wakoresha sucre brun/ brown sugar ( ijya kugira ibara rya kaki nayo wayibona muri supermarket)
  • Ikiyiko 1 cy’amavuta ya elayo

Uko wabigenza :

  1. Vanga ibi bikoresho byose ubisige ku ntoki ugenda gahoro gahoro ( ukorera massage uruhu rwo ku ntoki)
  2. Bireke bimareho iminota iri hagati ya 10 na 15
  3. Bikarabe n’amazi y’akazuyazi
  4. Wabikora kabiri mu cyumweru
    Ubu ni uburyo wakoresha mu kwirinda ko uruhu rwo ku ntoki rusaza vuba ndetse no kubo rwamaze kugaragara nk’urushaje byabafasha mu kurugarurira itoto.

Source : santeplusmag.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe