Amajipo agezweho ataratse y’amabara menshi

Yanditswe: 22-06-2016

Muri iyi minsi imyenda yo hasi ifite amabara menshi kandi akeye igezweho cyane ku bakobwa n’abadamu,cyane cyane amajipo afite amabara avangavanze bakayambarana n’umwenda wo hejuru w’ibara rimwe.Uyu munsi tukaba tugaruka ku majipo ataratse afite bene ayo mabara tukanabayobora aho mwayasanga.

Hari ijipo ngufi igera mu ntege,y’amabara manini avangavanze ikaba itaratse cyane kandi mu nda irimo rasitike nini

Indi ni ijipo igera munsi y’impfundiko kandi ikaba itaratse buhoro nayo ifite amabara avangavanze kandi abona.

Hari nanone ijipo ngufi y’amabara ifashe mu mataye maze uko imanuka ikagenda itarataka ariko bidakabije.

Indi ni ijipo igera munsi y’impfundiko nayo ifite amabara ariko atari menshi kandi nayo itaratse biringaniye.

Aya majipo yose ateye atya kandi afite amabara agezweho ku bakobwa n’abadamu,akaba yambaranwa n’umwenda wo hejuru ufite ibara rimwe ,kuko nibwo bigaragara neza cyane.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amajipo nk’aya wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku mafaranga 20.000 frw gusa.

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.