Abanyafrika 3 mu bagore 100 bakomeye ku isi muri 2016

Yanditswe: 17-06-2016

Abagore batatu gusa bo ku mugabane wa Afurika nibo bari kuri rutonde rw’abagore 100 bakomeye ku isi ruherutse gukorwa na forbes magazine. Muri abo bagore batatu bo muri Afrika hakaba harimo abaprezida babiri n’umuherwekazi wo muri Afrika.

Mu bagore 100 bakomeye ku isi muri 2016, abanyafrika barimo ni Folorunsho Alakija, umunyemari ukomoka muri Nigeria akaba ari ku mwanya wa 80 nubwo ari we mugore wa kabiri ukize muri Afurika nyuma ya Isabel dos Santos, umukobwa wa Perezida wa Angola

José Eduardo dos Santos.
Perezida wa Liberia, Ellen Johnson-Sirleaf aza ku mwanya wa 83, naho Ameenah Gurib, Perezida w’Ibirwa bya Maurice aza ku mwanya wa 96 mu bagore bakomeye ku isi.

Uru rutonde rw’abagore 100 bakomeye ku isi ruriho abanyapolitiki, abashoramari n’abacuruzi, abahanga muri siyansi, abaharanira guteza imbere imibereho y’abandi ,abayobozi b’ibigo bitandukanye n’abandi bafite ijambo rikomeye ku isi bitewe n’ibyo bakora.

Uru rutonde rugaragaza ko ‘Chancelier’ w’u Budage Angela Merkel ari we uza ku mwanya wa mbere mu bagore bakomeye ku isi, aho aje kuri uwo mwanya ku nshuro ya gatanu yikurikiranya no ku nshuro 10 muri rusange.

Ku mwanya wa kabiri haza Hillary Clinton wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu akaba ari kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu. Ku rutonde rw’umwaka ushize yari ku mwanya wa gatandatu.

Clinton akurikirwa na Janet Yellen, umuhanga mu by’ubukungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wanabaye Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru y’iki gihugu.

Abandi baza ku myanya icumi ya mbere harimo Melinda Gates, umugore wa Bil Gates uri ku mwanya wa kane, ku mwanya wa gatanu haza Marry Barra, Umuyobozi Mukuru w’uruganda rukora imodoka,General Motors, ku mwanya wa gatandatu hakaba Christine
Lagarde, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Imari ku isi(IMF), uwa karindwi ni Sheryl Sandberg,Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Facebook, uwa munni akaba Susan Wojcicki,Umuyobozi Mukuru wa Youtube, uwa cyenda ni Meg Whitman,Umuyobozi Mukuru w’ikigo Hewlett Packard gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga naho Ana Patricia Botín,Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Santander Group, banki ikomeye I Burayi mu bijyanye n’agaciro ku isoko akaza ku mwanya wa cumi.

Source : naij.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe