Amajipo ya droite agezweho y’amabara

Yanditswe: 20-06-2016

Nkuko tumaze iminsi tubagezaho imyenda y’amabara menshi igezweho,uyu munsi turavuga ku majipo ya droite nayo agezweho kandi y’amabara menshi usanga akunzwe cyane n’abakobwa ndetse n’abadamu bazi kugendna n’ibigezweho.

Hari ijipo ya droite y’umupira igera munsi y’amavi gato ikaba ifite amabara manini kandi avangavanze,iyi ni imwe mu zigezweho cyane muri iki gihe.

Nanone kandi hari ijipo ya droite ya cottton nayo y’amabara meza manini kandi ubona ajyanye.

Indi ni ijipo y’umupira ngufi ya droite nayo iri kuri taye kandi y’utubara duto tujyanye kuburyo uyambarana n’umwenda wo hejuru w’ibara rimwe ukabona uberewe.

Aya majipo yose teye atya kandi y’amabara agezweho cyane muri iyi minsi ku bakobwa n’abadamu.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amajipo nk’aya wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku mafaranga 20.000 frw .

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.