Imyenda idozwe mu gitenge

Yanditswe: 02-08-2014

Ubu hagezweho kwambara imyenda idodeshejwe mu bitenge.Igitenge ni umwenda ugaragaza afurika,ukaba unaberwa n’abanyafurika cyane akaba ariyo mpamvu unakunzwe kuko ni umwimerere wacu .

Ubundi bimenyerewe ko ibitenge byambarwa n’abagore (abamama)babyaye bakabikenyera,ubu rero siko bimeze yemwe n’inkumi zakwambara ibitenge kandi zikaberwa iyo kidoze neza.

Nk’uyu mukobwa murabona ko igitenge cye yagihinduyemo ijipo nziza adodesha n’agashati ko hejuru bijyanye ,urabona ko bibyara umwenda usa neza ugezweho wajyana mu minsi mikuru inyuranye .

Uyu mwenda wabera cyane abantu bibikara cyangwa b’imibiri yombi (badafite inzobe ikabije)kuko ku muntu w’inzobe yambaye ibara ry’icyatsi cyangwa orange byaba bipika cyane kuburyo umuntu aba ariwe uhita ugaragara cyane, bya bindi bamwe bita wambonye bikunze kuvugwa ko byica amaso.
Umuntu wiyubashye ntiyambara imyenda ipika cyane, ahubwo yambara imyenda ituma agaragara ariko atari ngombwa ko akurura amaso y’abantu.

Yanditswe na Sonia www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe