Umuceri urimo beurre

Ibikoresho ku bantu 4

  • Umuceri garama 400
  • Igitunguru 1
  • Amavuta ya beurre ikiyiko 1
  • Ikirungo cya simba mbili ikiyiko 1
  • Umunyu
  • Amazi litiro 1,5

Uko bikorwa

  1. Teka amazi abire namara kubira ushyiremo igitunguru wakasemo duto
  2. Sukamo umuceri, umunyu na simba mbili uwureke utangire gukama
  3. Igihe uri gukama ariko amazi akigaragara hejuru ushyiremo ya beurre
  4. Gabanya umuriro kugirango umuceri wumuke neza kandi udashiririye
  5. Wugaburane n’isosi

Gracieuse Uwadata