Umusore tugiye kubana ntashaka umwana nabyaye mbere

Yanditswe: 21-06-2016

Umukobwa ufite umwana w’imyaka umunani yabyaranye n’umusore bakundanaga nyuma akaza kumutererana, aragisha inama y’uko yabyifatamo kuko uwo musore ubu wamaze kuba umugabo w’undi mugore amurembeje ngo muhe umwana we ariko na none umusore bagiye kurushinga ntashaka ko ahatahana uwo mwana.

Yagize ati : “ Ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye nakundanye n’umusore wigaga muri kaminuza tuza gukora ikosa ryo kuryamana antera inda. Icyo gihe narabimubwiye aranyihakana ngo ntabwo bishoboka ko ariwe wanteye iyo nda.

Mu rugo banshyizeho igitutu mbabwira ko ari uwo musore kuko twari duturanye bagira umujinya bajya gutera iwabo bashaka ko bahita badushyingira ku ngufu ngo tubane.
Nakomeje kubahakanira kuko numvaga nkiri muto ntashobora kubaka urugo ku myaka 19 gusa nari mfite icyo gihe.

Umusore nawe yabonye ko bikomeye aratoroka ajya hanze y’igihugu ubwo rubura gica. Iwacu baranyihanganira ndabyara nsubira no mu ishuri. Ndiga na kaminuza ndayirangiza mbona akazi ntagira kwita ku mwana wanjye nta kibazo na kimwe yigeze agira.

Ubwo hagati aho uwo musore twabyaranye igihe nigaga muri kaminuza twajyaga twandikirana namubwira ibyo gufasha umwana we akambwira ko nta mafaranga yifitiye namusaba no kujya amuvugisha kuri telefoni byibura akabyanga ngo ntaremera ko ari uwe na nubu.

Nagize uburakari nanjye ndeka kujya mvugana nawe kuko numvaga adashaka kumfasha ngo umwana agire uburenganzira ku babyeyi be bombi.

Uyu mwaka mu kwezi kwa gatanu, nibwo naje kumenya ko yaje gusura iwabo ngo azanye n’umugore yashakiye iyo hanze yabaga. Yashakishije nimero yanjye arampamagara ngo muzanira umwana we amusuhuze.

Naramujyanye aramusuhuza kuko numvaga kumuhisha papa we byaba ari ikosa. Ubwo barongeye basubira muri Kenya kuko ariho baba banahaboneye ubuzima bwiza nkurikije uko amakuru avayo aba ambwira.

Nyuma yo kuza gusura ab’imiryango ino mu Rwanda, barongeye basubira hanze. Icyaje kuntungura rero ni iterabwoba ubu ndi gushyirwaho n’uwo mugabo ngo ninshake ibyangombwa nohereze umwana ajye kubana na se niba nshaka ko amufasha.

Namusabye ko yamufashiriza aha turi kumwe ariko yarabyanze ngo arashaka ko ajya kubana nawe iyo baba muri Kenya.

Nagishije inama ababyeyi barabyanga ngo ibyo byaba ari agasuzuguro kuba umuntu yarakwihakanye akaba agusabira umwana kuri telefoni kandi wararushye umurera nta bufasha na buke ahuga. Ikindi kandi mba mfite ubwoba bwo kumwohereza ngo ajye kubana na mukase.

Ubu rero ikibazo mfite nuko ndi kwitegura gushyingirwa ariko umusore dukundana yambwiyeko atazemera ko nzana uwo mwana mu rugo rwe kandi afite se wemera kumwitaho. Ababyeyi banjye nabo bamaze gusaza sinakwizerako ko bafite igihe kirekire cyo kumwitaho nubwo bamukunda cyane.

Mungire inama kuko ndi mu gihirahiro. Ndibaza nti ese ndeke umwana agume ku babyeyi banjye ariko nabyo nakabona nta gisubizo kirambye kirimo, ndeke se umusore dukundana ntegereze uzemera ko nzana umwana wanjye ? Mwoherereze se we utarigeze umufasha na rimwe ?

Agasaro.com
Photo ; Imitali models

Ibitekerezo byanyu

  • ntacyaruta umwana wikuriye munda ntuzi nicyo se agambiriye umuntu wanze umwana akiri mu nda.nuwo nakomeza kwanga ko umujyana umureke wiba injiji ngo umwana wawe azicwe nakababaro.

  • umva mukobwa mwiza wiha uwo muhungu wawe ashaka kumufasha aruko agize 8ans jya kubana nuwo musore umwana umusigire ababyeyi kuba bashaje ntacyo bitwaye umusore nimubana uzamutwara gahoro azakumva wireka umusore kk ushobora kumureka ntubone undi hano hanze hari abakobwa babuze abagabo bataranabyara

  • Muraho,

    Inama yambere nakugira ntuzigere ureka umwana wawe ajya kuba imahanga, kuko byakugora kumenya amakuru y’umwana n’ubuzima abayemo. Ikindi ntuzifuze ko umwana wawe arerwa na mukase kdi uhari. Ese n’iki kikubwira ko azagirira ubuzima bwiza muri kenya. Ese se w’umwana wamwihakanye akaba amwemera ubu ataranigeze agusaba imbabazi n’iki kikubwira ko amushakira amahoro. Wikwibabariza umwana waramuruhanye mubihe bigoye rero ihangane ukomeze. Inama nakugira reka umwana agumane n’ababyeyi kuko bashaje ubashakire umukozi uzajya ubafasha agafasha n’umwana buhoro buhoro uzajye uganira n’umugabo wawe kugeza abyemeye. Gusa umugabo utagukundira umwana nacyo ni ikibazo mais uzasenge Imana igufashe kubimwumvisha.

  • Umva, bizaterwa n’icyo uha agaciro mu buzima. Niba ari umwana ubwo umwana uzamunambaho niba ari umugabo ugiye gushaka ubwo uzasanga umugabo ureke umwana. Gusa njye inama nakugira ni uko umuntu utaritaye ku mwana igihe byari bikomeye utaamuha umwana ngo amurere dore ko akenshi atari we umurera arerwa na mukase. icyo gihe azababura mwembi kandi ari wowe byibura yacungiragaho. Ikindi rero uwo nguwo ukubwira ngo mubane utari kumwe n’umwana wamureka ukazategereza uzakwemerana n’umwana wawe. Umwana ni umugisha, uzabona umwakira, uwo utamushaka ubwo ntaracyira ko ufite umwana kandi umufite, ubwo rero byazakuviramo amakimbirane, ngaho wagiye kumusura, ngaho umwana muri kenya byananiranye baramukoherereje, ubwo se azaba he ? kumusiga iwanyu nabyo sibyo, uri mama we ugomba kumurera ukiriho. jye numva wasigasira ubuzima bwiza bw’umwana kuko abandi basimburwa ariko mama w’umwana ntasimburwa

  • Muraho,njye ndumva umugabo utagukundira umwana ntabwo nawe yaba agukunda. Ikindi kandi kumwohereza kurerwa na muka se byaba ari ukwikunda, birashoboka ko yamurera neza ntawamenya ariko nanone ntabwo uzi imico ye.Aramutse abaye umugore mubi yakubabariza umwana kandi nawe ntiwazigera unezerwa uzi ko umwana wawe aho ari atameze neza. Ubwo rero aho kugirango utererane umwana wawe ngo urashaka kunezeza umugabo ndumva wategereza undi kuko Imana ibasha kugushumbusha. Usenge cyane Imana ikuyobore mugufata icyemezo kandi igukomeze umutima.

  • UMWANA WAWE NI CYOKINTU CY’AGACIRO UBU NAVUGA UFITE KURI IYI SI DEAR !KUKO UWO MUGABO WANZE UMWANA MUTO, NTA GIHAMYA KO AZAMUKUNDA KUKO AKUZE ! IKINDI KANDI UBUZIMA WARI URIMO KIRIYAGIHE GISHIZE NKEKA KO BUGORANYE KURUTA UBWO URIMO UBU KUKO WAVUZE KO WARANGIJE KAMINUZA UKABONA AKAZI ! IMANA NICYO GISUBIZO CYA MBERE YAGUHAYE, NONE RERP REKA KUBA UMUPFU KANDI WARABAYE INTWALI ! ITA KU MWANA WAWE MBERE YA BYOSE KUKO UWO WIYITA SE W’UMWANA NTACYO AZAMUMARIRA KUKO UMWANA AZARERWA NA MUKASE, UWO NAWE UKUBESHYA KO AGUKUNDA ATAGUKUNDIRA UMWANA,NJE NABYITA NTA RUKUNDO AGUFITIYE AHUBWO UCUNZE NEZA WASANGA HARI IBYO AGUKURIKIRANYEHO NAHO URUKUNDO NYARWO RWO NTARWO ! NAKUGIRA INAMA YO KUGANIRIZA UWO MU FIANCE WAWE KU BURYO BWIMBITSE KUKO UGUKUNDA NTIYAKWANGA UMWANA WAWE,KANDIKO IGIHE UWOMWANA AZABA ATARI KUMWE NAWE NTA MAHORO UZIGERA UGIRA, IKINGI KANDI N’URUGO RWABNYU NTA MAHORO RWAGIRA

  • Muraho muvandimwe, jye tuvugana ubu nanjye duhuje ikibazo ark namaze kugisohokamo kuko wowe uracyari muri emberrant de choix. ncuti yanjye umugabo utagukundira umwana nawe ntagukunda kuko mbere yo kugukunda arabanza agakunda ibyawe binuka iyo atabikunze ntarukundo na ruke aba agufitiye ushobora no kumushaka ntimubyarane knd na wa mwana waramwikuyeho wimusiga iwanyu barashaje knd umwana akenera affection yawe yibura iyase ngo niyawe ayibure akeneye education yawe uwo mugabo mureke uzabona undi nanjye naramuretse knd nabonye undi umwemera ubu tubanye neza knd numwana arishimye va kugisimba uwo sumuntu plz ihangane Imana izaguha undi. ikindi knd ntihazagire umuntu uzakurerera ukiriho umwana nimpano ikomeye ugomba gusigasira.Murakoze.

  • Kubwanjye umugabo utagukundira umwana ntabwo ukwiye kumusanga ,kuko ugomba gukurikirana umwana wawe ukamwihera uburere ntawundi ugomba kukurera ,please tegereza undi uzemera ko wirera umwana .papa we umwihorere ntabwo ugomba kwikuraho umwana wawe ngo arerwe namukase kandi ukiriho.Naho kurerwa naba byeyi bawe nabwo ntibamenya gukurikirana umwana neza kuko baba bashaje.

  • Umva nshuti wikwibabariza umwana,uwo mugabo udakunda uwawe mwikuremo numusanga usize umwana umenyeko nutwo ukorera ntanarumwe azemera rusohoka ngo urafasha iwanyu kurera,ibaze ako gahinda rero.nuwo wiyise se kuko akuze abonye akuze si urukundo mukanire kbs arashaka ujya kurera abana be mubuzima uzakore utekereza kumwana wawe nimpano ikomeye.

  • Umugabo wanga abana nta mugabo urimo ndakubwiye. Kandi wasanga hari abo afite wenda atazi nawe utazi cyangwa aguhisha. None ngo witere umwana ? Ese ubundi umugabo aranga umwana ngo umusubize mu nda ? aragirango umushyire he koko ? Aranga umwana hari uwo umusabye guheka ? asyi. Ndumva anteye umujinya ntamuzi. Ese abo muzabyarana ugirango bazaba baruta uwo ? Reka abao bagabo wirere umwana, uzabona undi muzima ugukundira umwana. Icyo adashaka ni za minerval z’amashuri uzishyura mwavanze umutungo ntugirengo ni ibirayi cg umuceri adashaka guhaha. Impyisi gusa.

    Naho uwitwa se rero coupa communication nawe umwana yihakanye ari uruhinja ubu sibwo amwibutse. Wireresha umwana bupfubyi kandi ukiriho mama tuza wirere umwana umwana uko agenda akura uzamusobanurira abyumve.

  • hari igihe umuntu abaza ikibazo nkabona arukwigiza nkana, ubukoko tutabeshe tukugiriye inama ngo umuhe se wabikora ? so Umwana arahenze urukundo rw’umugabo n’umugore rurashira ariko urukundo rw’umwana na nyina ni akaramata irerere ikibondo abagabo niteshamutwe bose kumurongo Dear.

  • Ndakwinginze wibura ubwenge ! uwo mugabo ntagukunda habe na mba ! agufitemo izindi nyungu kandi ni n’ igisambo koko ! abo bakubwira gusanga umugabo baragushuka kuko icyo atabasha kwakira muri fiancaille ntiyagikora yakugejeje murugo. ubundi kandi muzira kudasenga ! ese ntiwumvise ko ikigore cyose cyaremewe ikigabo cyayo ??? nonese niba inyamaswa zigira partners urumva wowe umwana w’ umuntu ari wowe Imana Itaremeye umufasha ? uwo si uwawe kuko iyo uwawe yaje uhita ubimenya kuko nta n’ uwo ugisha Inama. Reka nkuhe un conceil d’ amie< reka kandi reka uwo musore, rera umwana wawe kuko niwe munezero wawe naho iyo ngirwa papa rekana nayo kandi umuntu wakwanze gutyo yanaguhekura ! ese byo ntujya unabyibaza ?? yamwica se ubwo wazibabarira ? noneho ari n’ imahanga ?? tuza Imana ifite abasore benshi kandi uzagukunda ari muri abo Imana Ifite plz stop it !

  • - Uravuga ko warangije kaminuza ufite akazi. Ni mpamvu ki utabana n’umwana wawe ababyeyi bawe akaba aribo bamwitaho ? Uri mubyeyi nyabaki ?
    Shaka aho uba ubane n’umwana wawe umwiteho ni wowe nyina. Ntiyagusabye kumubyara.

    - umusore mugiye kubana. siba izina rye mu mutwe wawe iby’ubukwe ubyibagirwe. Umuntu uvuga ko ashaka ko mubana yagukunze kandi azi neza ko ufite umwana none ngo ntamushaka iwe. Nubana nawe uzaba uri umusazi. tegereza uzabona undi mugabo ugukunda kandi ugukundira n’umwana. uwo musore ntazakubera umugabo mwiza kandi si ukubera umwana wawe ahubwo nuko nta mbumuntu afite. nabo mwabyarana ntazabafata neza. Bidateye kabiri kandi uwo musore azagucyurira ko wari indayaikindi kandi umwana wawe nuramuka umusize iwanyu ukajya kubyara abandi bana ugomba gutekereza ingaruka bizamugiraho.kuki watonesha bamwe kandi bose bazaba ari abana bawe .
    musezerere bucece ntuzanamubwire icyo wamubengeye ubundi ukomeze ubuzima bwawe wite ku mwana wawe nababyeyi bawe niba batangiye gusaza.

    - uwo wiyita se w’umwana : wamushyiraga umwana kubera iki ? umuntu yaje atakubwiye aje kwisurira iwabo nawe ufashe umwana ngo dore so. se uribaza ihungabana wateye uwo mwana ? uziko mugira ngo abana ntibababara ?
    impamvu ashaka ko umwoherereza umwana nuko umugore we yamubonye akagira ubwoba ko azagaruka kugusaba ko mubana. none arumva ko nakwaka umwana azaba asibye inzira ikugeraho. Uwo mugore azagufatira umwana nabi kandi nuwo wiyita se ntazamurengera kuko ntamukunda. we arashaka ko umuha umwana ngo umugore yashatse amuhe amahoro.
    Se kurya umwohereje uwo wiyita se akagira gutya agapfa umwana wawe byamugendekera bite ? Wazongera kumubona gute ? ntuzohereze umwana wawe kubana numuntu utaramukunze akivuka.

    - Ita ku mwana wawe umuhe urukundo umwiteho utegereze kuzahura numugabo uzabakunda mwembi.

  • Umuntu ushaka ko mubana akanga umwana nawe ntagukunda
    Kuko agakunda ntiyakwanga ko umuzana kdi utaramuhishe ko umufite
    Ikindi uwo ukubwira ngo uzamuhe umwana amurere atamwemeye akivuka cg umutwite
    Arashaka kugutera agahinda ntakindi kuko nawe atakwifuriza amahoro
    Uzi umuntu ukujyanira umwana kure yawe ?byongeye uziko atamukunda avuga ko atari uwe ?

  • Umva mukobwa rwose akabura ni kaboneke ni nyina w’umuntu, kuva waragize amahirwe ukabona akazi kakubeshejeho nta mpamvu yo kuroha umwana wawe umuha uw’uwo uvuga ko ari ise, ikindi kandi impahwe z’umwana ziva mu ibondo, impuhwe atamugiriye akiri urusoro, ntazimugirire ari igisekeramwanzi, ntazimwereke ari igitambambuga, ubu nibwo yibutse kumugirira impuhwe ; naho kuri uwo musore muri kwitegura kubana, ndumva akwiyeretse kare, ibyiza wamureka ukirera umwana, kandi ukazajya uhora usingiz Imana agakomeza kugufasha kugirango mukomeze kugira ubuzima bwiza ; kuko kuvuga ngo umusigiye ababyeyi bawe na none mu rugo nta cyagenda. Ibyo mbikubwiye nk’umuntu ubifitemo experiance kuko nanjye byambayeho.

  • Umva muvandimwe ndakwingize nube umwana, akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu, ndumva uwo mugabo se w’umwana nta mpuhwe afitiye uwo mwana ahubwo ni uburyo bwo kumushora mu bucakara bakamugira umugaragu, ikindi kandi impuhwe atamweretse mbere zivuye, ikindi kandi uwo mwifuza kubana mureke kuko abikweretse mbere, ugize amahirwe arabikweretse kuko niyo wamusiga iwanyu ntabwo urugo rwanyu rwabamo umutekano ; ibi mbikubwiye kubera experience mbifitemo nanjye nashakanye n’umuntu turabyarana ariko tudasezeranye, nuko turatandukana ntiyamenya umwana we, nyuma naje kubona undi musore turabana, ariko akaba yarabwiraga ko umwana azamwiyandikishaho nta kibazo, ariko ibyakurikuye na we urabyumva urugo rwacu rwaje kuba insibaniro.

  • Ariko hari abantu ba fake kweli ! Ubwo se uwo asobanura ate ko agukunda kdi adashaka umwana wawe ? Icyakora rekera umwana ku babyeyi bawe gusa ujye ubitaho kuko na bo barisaziye. Gusa ntukore ikosa ryo kumuha iyo ngirwa se.

  • UMVA SNHUTI YANGE NTUZATE UMWANA WAWE KUKO UMUNTU UGUKUNDA NTAKUNDE AMARASO YAWE SIMWEMERA TUZA NIYAKOMEZA KUMWANGA UZABIVEMO KUKO NTIYABA AGUKUNDA AFITE ICYO AGAMIJE

  • uwo mugabo se ubwo aragukunda ra ? maze akanga umwana wawe ? niba atemera ko mubana n’umwana wawe nta n’icyakwemeza ko azatuma ugira icyo umuha. uwo mugabo ndumva ataba agukunda ngo akwangire umwana, inama nakugira ni uko wamureka ukazibonera ubakunda mwembi.

  • umva nshuti irerere umwana,ntuzarereshe ukiriho kdi se impuhwe atamugiriye ari uruhinja ntazigize ubu,ikindi uwo ukubeshya ko agukunda atagukundira umwana arakubeshya nta rukundo afite,njye ukubwira byambayeho birangira nabi,ntuzakore ikosa ryo kubana n’umuntu utagukundiye umwana

  • Umva muvandi, ubundi abasore bagorwa no gukunda abakobwa babyaye akenshi ugasanga baterwa isoni nuko bagenzi babo, inshuti cg abavandimwe babo bazabaseka, ariko umusore watinyutse gukundana n’umukobwa wabyaye akabyakira hanyuma akaba yumva ko atabana n’umwana uwo mukobwa yabyaye numva ntamusore umurimo, ndetse nta n’umugabo wazamuvamo hirya y’ejo yazajya anamucyurira uwo mwana.

    Njye nakunga mubyo abandi bavuze, reka uwo musore witonde kandi witware neza uzabona undi, kuko uwo ukeneye si ukubeshya ko agukunda, ahubwo ukeneye ugukundana n’umwana wawe.

    Imana ibigufashemo.

  • Nzi neza ko umuntu wabyaye nta kintu yaha agaciro kuruta uwo yibarutse, umwana araryoha waba umurera wenyine agusubizamo ibyishimo, gusa ibyo akenera ngo abeho neza birahenze. umugabo wagutereranye ugitwinde arababaza pe ndi wowe sinamuha umwana wanjye, gusa umwana namubwira se. Naho uwo mugabo ugushaka akanga umwana wawe wamureka pe Imana izaguha undi. ugukunda by’ukuri ahera ku mwana ukabiheraho uvuga ko agukundira umwana. azajya aza kugusura usange uwo mugabo arahindutse mutangiye kubana nabi cg uvuze ngo ugiye kumusura mubipfe

  • Uraho ma !!! Ndumva ntavuga byinshi abambanjirije babivuze izi messages uzazizome witonze zirimo inama nyinshi, gusa icyo nongera gusubiramo ni uko umugabo utagukundira umwana nta rukundo na ruke aba agufitiye ibyo kukubwira ngo afite se umwemera ntabigushuke kuko uwakwihakanye ntagire icyo akumarira nta cyizere wamugirira namba cyangwa ushobora gusanga uwo mukunzi wawe yarabyaye abana ku bandi bagore ku buryo nawe afite umugambi wo kuzazana abo be, ubonye byibura wari waramumuhishe akabimenya nyuma. Njye nakugira inama yo kureka uwo musore kuba abagabo barabuze n’ubundi ni umuruho waba ugiyemo, kandi Imana yari yaraguhaye uwo izaguha n’undi ubwo se umuntu nk’uwo ubuze akazi ntiyaguta cyangwa agasanga abandi bagore bafite akazi. ubitekerezeho neza ntakiruta umwana w’umuntu kandi umwana warezwe na mukase nawe urumva incyuro yajya amuhozaho ati na nyoko yarakwanze ngo ninjye uzakurera !!!!

  • Abagore baraanzwe icyo navuga.Umuntuutaguundira umwana niw uri gutaho igihe ?+ Hari ibiba atari ibiBazo MUDUTESHA IGIHE.uMWOHEREREZE SE WA MWIAKANYE !!!!! Nawe igisubizo urakibona. Tuza abagabobaraza bakanagenda.

  • Josiane mu byemezo ufata byose urashishoze. Njye hari icyo nakwibwirira n’umuntu washatse. Marriage iba nziza iyo umuntu yemeye ndetse akanababarira mistakes wagize mu bwana bwawe.

    Ahubwo uzarebe neza icyo uwo musore mugiye kurushinga agushakaho kuko ku bwanjye ndumva atari urukundo kuko rubaye urukundo yagukundira n’umwana. Umwana wawe waramutwise uramuruhana imyaka 8 yose none ngo umusige iwanyu cg umuhe uwari waramwihakanye.

    Urumva mu bwenge bwawe bishimishije ko umwana wawe yarerwa na mukase kandi koko uhari ?

    Ni ukuri senga IMANA iguhe ubwenge ejo utazahorana intimba idashira.

    Ahubwo uwo musore mushaka kurushinga ari nkanjye namwirinda kuko umuntu udashaka umwana wawe ubwo ashaka kurera abe gusa, ubwo se bibayeho mukabura urubyaro ko nabyo bijya bibaho urumva ahubwo atajya agucyurira ngo ni ubundi yagushatse barakumazemo ubuntu.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe