Salade mu birayi

Yanditswe: 23-06-2016

Ibanga kugirango iyi salade iryohe : Hitamo ibirayi bikomera ku buryo na nyuma yo kubiteka uba ubona bitashwanyaguritse. Ibikunze kuboneka mu Rwanda ubu nibyo bita Kinigi

Ni byiza kandi gutogosa ibirayi mu mazi make ku buryo akamamo neza nabyo bihiye kandi ukirinda ko bishya cyane ngo bisaye.
Ibikoresho

  • Ibirayi 1kg
  • Mayonnaise ibiyiko 2
  • Moutarde akayiko 1
  • Vinaigre ibiyiko 3
  • Umunyu n’urusenda
  • Persil

Uko bikorwa

  1. Hata ibirayi ubironge ubikatemo kabiri cyangw ase kane bitewe nuko bingana
  2. Bishyire mu mazi arimo umunyu ubishyire ku ziko bishye ariko bitari cyane
  3. Bimaze gushya ubikuraho ukabisukaho vinaigre bigishyushye
  4. Bireke bimare iminota 20 bihore neza
  5. Shyiramo mayonnaise, moutarde n’agasenda uvange gahoro kugirango bitinomba
  6. Katiraho udupersil hejuru
  7. Yigaburane n’ifi yumutse

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe