Ibiranga umwana witwara kiyobozi n’uburyo yarerwa

Yanditswe: 24-06-2014

Imiterere cyangwa imyitwarire y’umuntu ukuze iba ifite inkomoko mu bwana bwe, aba ari wa wundi wari ufite imyaka ibiri ndetse n’itatu ariko akaba yarakuze niyo mpamvu rero ababyeyi bakwiriye kumenya imyitwarire cyangwa se imiterere y’abana babo kugira ngo barusheho kubafasha mu mikurire yabo batabahutaza.Abana bagaragaza imyitwarire itandukanye ndetse n’imiterere itandukanye, iri mu byiciro bitanu nk’iy’abantu bakuru.

Uyu munsi Madamu Diane Muhimakazi ufite ubunararibonye mu kumenya imico y’abana n’imiterere yabo aratubwira bimwe mu biranga abana bifitemo ubuyobozi cyangwa se bitwara nk’abayobozi mu mico ndetse n’ibikorwa byabo (choleric).

Bimwe mu biranga abana bitwara nk’abayobozi (coleric)

Gukunda kuba ahari abandi bana : Umwana wifitemo kuyobora akunda kuba ahari abandi bana kugira ngo we aze kubabwira ibyo bakora nk’imikino bari bukine, nk’ibintu bari bushushanye,indirimbo bari buririmbe n’ibindi.Kuba wenyine byatuma atayobora niyo mpamvu akunda kuba ari kumwe n’abandi buri gihe.Umubyeyi abagomba guha akanya umwana we ko guhura n’abandi bana niyo kaba ari akanya gato gahoraho gatuma umwana yishima akabaho neza atigunze.

Kwemera cyangwa guhakana vuba : Aba bana barangwa no kumva vuba bakemera icyo ubabwiye cyangwa bakagihakana ako kanya .Bagereranwa n’indabo za rosa( la rose) kuko iyo zitakujombye amahwa yazo ziguha indabo nziza zihumura neza.Ni abana kandi bakurikirana buri kintu cyose ugasanga ababyeyi bavuga bati aka kana ntikibagirwa ,karazirikana n’ibindi. Nk’umubyeyi ubakwiye gusohoza icyo wamubwiye kuko abakizi kandi akizirikana.

Guhitamo icyo akora kubwe : Bene uwo mwana ufite imiterere yo kuyobora muriwe usanga ahitamo icyo akorerwa cyangwa akacyanga hari nk’igihe umubyeyi amubwira ati” ngwino unywe amata ubone kujya kuryama, umwana aho kuyanywa akavuga ati reka njye kuryama ndayanywa mbyutse”. Icyo gihe iyo ababyeyi batazi imiterere y’umwana wabo hari igihe bamukubita cyangwa bakamuha ibindi bihano ko yasuzuguye kandi umwana we yabikoze kubera imiterere ye .Ku babyeyi rero iyo uzi imiterere y’umwana wawe ntumuha ibihano ahubwo umubwirana ubugwaneza ko ibyo umubwira gukora aribyo byiza.Ushobora nko kumubwira uti ujyiye kuryama utanyweye amata ntiwasinzira neza kuko waba ushonje.Ugomba kumufasha ariko umwereka ko wubashye ibyemezo bye nawe.

Gutinyuka : Kuko abayumva ari umuyobozi ,usanga ari wamwana udatinya kubwira n’abantu bakuru ibintu runaka bagomba gukora.Nk’urugero umwana ahobora kubwira se cyangwa mama we ati “ko ujya utubwira kuryama kare we ko utaryamye ?.Icyo gihe uramusobanurira ukamubwira impamvu abana bakwiye kuryama kare ndetse yaba yabivuze ntakinyabupfura ukamucyaha mu rukundo kuko hari igihe usanga umwana yarengereye cyane .

Madamu Muhimakazi Diane avuga ko umubyeyi aba akwiriye gukora uko ashoboye kose akamenya imiterere y’umwana we,akamufasha gukura neza amuyobora mu kugira uburere nyabwo ariko atamubujije kuba uwo ariwe kuko ntawe ushobora guhindura uko undi yaremwe ngo amuhindure uko ashaka.
,ubutaha tuzabawira n’ibindi byiciro bisigaye.

Yanditswe na Tombola Felicie kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe