Uko wagira amenyo y’umweru
Yanditswe: 29-06-2016
Abantu bamwe usanga amenyo yabo yarahinduye ibara akaba umuhondo ugasanga basigaye bagira isoni zo gusenga ndetse rimwe na rimwe iyo bibaye byinshi ku menyo bikabatera n’impumuro mbi mu kanwa. Mu gihe rero ufite icyo kibazo hari uburyo wakoresha amenyo yawe akaba umweru ukagira n’impumuro nziza utiriwe ujya kwa muganga
Ibyo uzakoresha
- Amavuta y’ibihwagari akayiko 1
- Umutobe w’indimu utuyiko 2
- Amazi ½ ya litiro
- Uko uzabigenza
- Vanga ibikoresho byose ubishyire mu isafuriya utereke ku ziko hariho umuriro muke cyane bimareho isaha 1
- Ibisigaramo bitakamye ujye ubyogesha amenyo ukoresheje uburoso ugenda gahoro gahoro uturuka aho ishinya ifatanira n’amanye uzamure ku menyo.
- Bikore neza impande zose
- Jya ubikora kabiri mu kwezi
Ibindi byagufasha :
- • Komeza koza amenyo yawe neza buri uko amaze kurya cyane cyane ugiye kuryama
- • Jya ukunda kurya pomme no guhekenya umwenya na persil bizakurinda guhumura nabi mu kanywa
- • Ibuka guhindura uburoso bw’amenyo buri mezi atatu
- • Itondere imiti ukoresha mu koza amenyo kuko hari iyangiza
- Ibyo ni bimwe mu byagufasha kugira amenyo y’umuweru bikanakurinda impumuro mbi mu kanwa.
Source : naturalhealthandbeauty
Ibitekerezo byanyu
30 juin 2016, 11:10
inamazanyu ninziza mujyemuha inama zanyu ninziza