Amapantaro ya jeans ya high waist agezweho

Yanditswe: 29-06-2016

Hari ubwoko bw’amapantaro y’amajinisi ateye ku buryo yamabarirwa hejuru azwi ku izina rya high waist,akaba akunda kwambarwa n’abakobwa ndetse n’abadamu bakiri bato,niyo mpamvu tugiye kuyagarukaho tubereka agezweho kuruta ayandi muri iyi minsi.

Hari ipantaro y’ijinisi y’ibara rya bleu ciel ikaba ifungishwa ibifungo bitatu imbere,ikaba izamuye kuburyo yambarirwa mu nda hagati kandi ikaba ari icupa.

Hari ipantaro ya jeans y’icupa ifite ibara ry’ikijuju’’ grey’’ikaba nayo yambarirwa hejuru y’ibinyenyanza kuburyo ni’iyo waba ubifite bitagaragara kuko irabihisha.

Indi pantaro nziza ya haigh waist,iba ari icupa ikaba izamuye cya mu nda cyane kuburyo yambarirwa mu mutima,ikaba ari bleu ciel y’utubara ducuye.

Hari kandi indi pantaro ya haigh waist nayo ariko ikaba itazamuye cyane,ifite utubara dusa no gucuya,dore ko aya majinisi asa atya agezweho cyane muri iyi minsi.

Aya mapantaro yose azamuye mu nda yambarwa atebejwe,akaba agezweho cyane ku bakobwa n’abadamu bakiri bato.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amapantaro nk’aya n’andi atandukanye wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku mafaranga ari hagati ya 20,000 Rwf na 25,000Rwf gusa.

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.