Gufata umugabo amuca inyuma byatumye atongera kumuvugisha

Yanditswe: 04-07-2016

Muri iki gihe ibibazo byo gucana inyuma ku bashakanye usanga bimaze gufata indi ntera,aho umuntu wizeye cyanwa umuvandimwe ashobora kuguhemukira akaguca inyuma mu buryo utakekaga nk’ibyabaye kuri uyu mubyeyi waduhaye ubuhamya bw’ukuntu murumuna we babana mu nzu yamuciye inyuma akaryamana n’umugabo ndetse bakanamukubita,nyuma umugabo akamurusha uburakari akaba atakimuvugisha kandi yenda kubyara umwana w’imfura yabo.

Raisa ni umudamu umaze amezi make cyane yubatse urugo n’umugabo we,kuri ubu atwite inda y’amezi umunani,akaba afite intimba ndetse agisha inama y’icyo yakora.

Mu buhamya bwe yagize ati;’’Maze amezi atanu gusa mbanye n’umugabo wanjye,twabanye yaramaze kuntera inda ifite amezi atatu anshyira mu rugo,ariko kuko nari imfubyi mbana na murumuna wanjye gusa kandi twese twabaga mu mujyi wa kigali dukodesha inzu nta handi tugira ho kuba,mpita mfata icyemezo cyo gusaba umugabo ko nazana uwo muvandimwe ngo tubane,umugabo anyumva vuba ngira ngo ni impuhwe adufitiye.

Uwo murumuna wanjye yiga muri kaminuza,ariko natangajwe n’uburyo mu kwezi gushize navuye ku kazi ntaha hakiri kare kuko numvaga ntameze neza,naka uruhushya ku kazi ntaha ntakarangije,ariko sinahamagaye umugabo numvaga ndi bubimubwire ngeze mu rugo.

Nkigera iwanjye nasanze hakinguye ariko mbona mu cyumba cyacu hafunze kandi hakingiye imbere.Ndakomanga mbura ukingura ariko muri ako kanya mpamagara umugabo numva telefoni ye isoneye mu cyumba ariko ntiyayitaba,kandi nari nasize yagiye ku kazi.Ubwo nahise mpamagara uwo murumuna wanjye ngira ngo mubaze niba yaba azi icyabaye ku mugabo kuko ariwe nari nasize aho yitegura kujya ku ishuri.

Naramuhamagaye nawe numva isoneye mu cyumba cyacu mpita menya ibyabaye,narababwiye nti nimusohoke nta kibazo na kimwe mbafiteho batinya gusohoka ariko nguma muri saro nibaza icyo nakora ndakibura.

Hashize nk’isaha narakinguye nsa nusohoka bagira ngo nagiye ariko ndagaruka nicara muri saro.Ngiye kubona mbona umugabo arasohotse ndamwitegereza sinavuga maze ahita ankubita urushyi,mpita numva ikiniga ndarira umukobwa nawe aba arasohotse aba ankubise urundi arambwira ngo nzibeshye yumva muvuga,arantuka cyane bafatanije n’umugabo.

Ubwo agahinda karanyishe nkomeza kwicara ahongaho maze bahita bava mu rugo baragenda.Icyo nakoze nasohoye imyenda ya murumuna wanjye nyishyira hanze maze ndakinga.Bigeze nijoro umugabo arataha naho nyamukobwa ntiyagaruka yaje bukeye,arambwira ngo aje gufata ibye ngo ntazongera kubana nanjye.

Uwo munsi ntabwo umugabo yigeze ansaba imbabazi ku ikosa namufatiyemo ahubwo yaracecetse nagerageza no kumuvugisha nkabona atabishaka ariko nkabona ko ari ibimwaro yagize.Bwarakeye ajya ku kazi avuyeyo arambwira ngo niba ibyo nabonye byambabaje ngo nkurikire murumuna wanjye.Nanjye musubiza ko ntaho najya ahubwo niba amukeneye ariwe wamukurikira.

Hashize iminsi itatu navuye ku kazi nsanga wa mukobwa yicaye mu rugo,mubaza icyamugaruye arambwira ngo agarutse kuba iwanjye ngo aje gusaba imbabazi.Ku bwanjye namubwiye ko bidashoboka arambwira ngo umugabo naza ngo baransaba imbabazi bose ngo maze mureke agaruke mu rugo.

Umugabo yaratashye banyicaza muri saro bansaba imbabazi,mbabwira ko nabababariye kuko nari mfite uburenganzira bwo kubateza abantu ariko sinabikora,mbabwira ko kandi umugabo wanjye ariwe ntakwirukana ariko uwo muvandimwe adashobora kongera kuba mu rugo rwanjye.

Uwo muvandimwe yahise ajya kwishyingira ku musore bakundanaga,ariko ikimbabaza nuko kuva icyo gihe umugabo atarongera kuvuga mu rugo,atagiseka,nta kintu na kimwe tuvugana kandi ndi hafi kubyara.None ndagisha inama,nzakore iki ngo umugabo yongere kwishima ko ibintu byose nagerageje bikanga kandi nkaba mpangayitse cyane.

Ngaho namwe nimugire inama uyu mubyeyi witegura kubyara ariko akaba ahangayikishijwe n’umugabo bikomeye.

Ubaye ufite ubuhamya usahaka kutugezaho cyangwa hari ikibazo usahaka kugishaho inama watwandikira kuri email yacu agasaromagazine@gmail.com

agasaro.com

Forum posts

  • Salut birababaje kandi biteye agahinda kuba ari wowe wakababaye unatwite ahubwo uwaguhemukiye ninawe wakwivumbuyeho gutyo . nshuti jye inama mfite niyi nubwo ukuriwe bwose wiheranwa n’agahinda kugirango bitagira icyo byangiza k’umwana ahubwo wowe senga cyane usengere ubuzima bwawe n’ubwuwutwite, usengere umugabo wawe Cyane yongere yishime anezerwe ikindi niba udakijijwe uzakizwe ubundi wingingire urugo rwawe na murimuna wawe umusengere ikindi usengere umutima wawe ubababarire nshuti nta kinanira Imana Ishobora Byose wikwemerera Satan ko akunyaga urugo rwawe ushake nabandi banyamasengesho mufatanye kwinginga humura urugo rwawe ruzongera rumere nkaho muri mukwa buki

  • nshuti urababaye birumvikana kdi rwose wabyitwayemo neza gusa uwo mugabo ni ikimwaro yagize ko wamufashe kuko muri rusange abagabo ntibakunda ko amakosa yabo agaragara. icyo wakora rero mwihorere ukomeze ukore ibyo usabwa byose mu rugo ubundi witurize maze urusheho gusenga cyane Imana izabikora.

  • Niba mutarasezeranye nta mwenda umufiriye, uzaceho ushake ubuzima bwawe. Ibyo bintu yakoze ni bibi cyane usibye no kuba yaraguhemukiye, yanatumye utana n’umuvandimwe wawe nubwo nawe atari shyashya. Uwo muntu utagusaba imbabazi umureke nawe si wowe uzazimusaba.

  • Uwo mugabo arimo kugucurika akagucurukura pe. Ntuzigere usaba imbabazi nta kosa wakoze cg se ngo winginge umunyamakosa. cyane ku ikosa rikomeye nkiryo. umunyamakosa arakumenyera akagusuzugura bikaboje. kandi uwo nibwo mukibana muracyafite urugendo.

    - Uramwinginga kuko wamukoreye iki? afite ikimwaro kuko yarahemutse bikabije. mu bantu bose yabonye murumuna wawe. kuba atishimye se ni wowe wabimuteye?
    ahubwo wari ukwiye gutangira kwibaza niba uwo mugabo waramushatse umuzi neza, niba koko yaragushatse ashaka kubaka ndetse agukunze. icyo wakora cyose niba atagushaka cg atagukunda ntaho byagera. kubaka ni ibya babiri ntabwo uzamwihambiraho ngo urwubake wenyine.
    none rero rekera aho kumwinginga. ukore gahunda zawe nkaho adahari. umufate nkumuntu mubana mu nzu. nagusuhuza umusbize, nakubaza ikintu abe aricyo usubiza cyonyine.
    nukomeza kumwinginga azagira ngo ibyo yakoze warabyemeye ubutaha azajya azana abo araruje ku muhanda.

    - ikindi utagomba kwirengangiza nuko uwo mugabo adashaka kubaka ejo cg se ejo bundi ukazasanga yahafashe cg se yahacyuriye undi wowe bakagushyira hanze. wagombye gutangira kwitegura ibyo bibaye icyo wakora uko wabaho. uko ibintu biri ntiwavuga ko watunguwe.

  • Imana niyo nkuru imukweretse kare uzage umusengera azahinduka

  • Raisa ihangane, ndabizi ko iri jambo ridahagije ariko ntarindi nabona nkubwira, nanjye mfite ubuhamya bwenda gusa nubwawe, ese urasenga? ikintu kimwe cyambashishije kubyakira ni isengesho ryonyine, icyemezo wafashe cyo kutareka murumuna wawe agaruka ni cyiza cyane, noneho haguruka usengere urugo rwawe, usengere umugabo wawe ndetse unasengere umwana utwite, kandi ugerageze gushakira ibyishimo mu Mana, Nujya utaha akanga kukuvugisha jya uganiriza umwana wawe uri munda arakumva, kandi umuririmbire, nugira icyo ushaka kuvuga ujye ukibwira umwana wawe, umubwire ko umukunda,nujya gusinzira uti ijoro ryiza mwana wanjye, uti ndagukunda kandi nguterezanije ibyishimo,mbega umwana wawe akubere umwana ndetse n’umugabo, bidatinze umugabo azabona ko kukwihorera ntacyo bigutwaye,agahinda nikakwica ugashaka kurira ntuzaririre aho akubona, burigihe ujye umwereka ko wowe numwana wawe mwishimye, kdi hamwe n’isengesho azahinduka. nanjye amateka asa nayo yambayeho ariko ubu umwana afite umwaka n’igice, njye n’umugabo twariyunze, turakundanye ndetse turi mu mishinga yo gutera imbere hamwe! Komera ku isengesho, humura umwana azajya kuvuka ibintu biri mu buryo. Imana ibagenderere kandi ikube hafi. Nanjye ndagusengera.

  • YOOOO...POLE ARIKO KOMERA NKUKO WABYITWAYEMO NEZA.HUMURA UWO MWANA NAVUKA AZARUSHAHO KUBUNGA.MWONGERE MUSHIRE HAMWE.

  • Senga, usabira umugabo wawe guhinduka no kugukunda, sekibi yaramuteye. Gira ubwenge, uriya murumuna wawe we umwitondere, musengere akizwe, uzabe uretse kumwisukira kuko afite abadayimoni b’uburaya,ndetse n’ubugome. Senga niwo muti wo kubaka urugo rurimo Imana, naho wowe ntiwakwirwanirira ngo ubishobore. Gerageza kugandukira umugabo wawe cyane(umwerere imbuto) nubwo uri mu ntege nke z’umubiri, muzongera muvugane mubane amahoro Yesu nabyivangamo.

    Pole sana,

    ALpha.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.