Inshingano z’inama y’ubwishingire ku mwana

Yanditswe: 05-07-2016

Ubushize twabagejejeho uguhagarirwa k’umwana udafite ababyeyi cyangwa se akaba afite izindi mpamvu zituma ahagararirwa, dusanga itegeko riteganya ko umwana ashobora kugira inama y’ubwishingire imuhagararira cyangwa se na none akaba yagira umshingizi umwe umuhagararira. Muri iyi nkuru turacyavuga ku inama y’ubwishingizi, aho tugaruka ku nshingano y’abagize iyo nama.

Inshingano z’inama y’ubwishingire ni izi zikurikira :

  • Gucunga no kugenzura imikorere n’imigendekere y’ubwishingire ;
  • Gusuzuma no gutanga uburenganzira mu igurishwa cyangwa igwatirizwa ry’umutungo w’umwana igihe hagamijwe gukemura ibibazo bye ;
  • Guhagarika imirimo y’umwishingizi no kumusimbura igihe adashoboye kuzuza inshingano ze ;
  • kugaragariza nyir’ubwite umutungo iyo amaze gukura cyangwa kubona ubukure
    Kugira ngo ishobore kurangiza inshingano zivugwa mu gace ka mbere k’iyi ngingo, Inama y’ubwishingire igomba, nibura rimwe mu mwaka gusaba umwishingizi by’umwihariko inyandiko igaragaza ishusho y’icungamutungo rye kandi ikagenzura ko bifite ishingiro hashingiwe ku nyandiko zose za ngombwa.

Iterana ry’inama y’ubwishingire

Inama y’ubwishingire iyoborwa n’umwanditsi w’irangamimerere cyangwa intumwa ye.
Inama z’Inama y’ubwishingire ziterana nibura rimwe (1) mu mwaka n’ikindi gihe cyose bibaye ngombwa. Zitumizwa na perezida wayo abyibwirije cyangwa abisabwe n’umwe mu bayigize, umwana cyangwa n’undi wese ubifitemo inyungu. Inama y’ubwishingire ishobora guterana gusa iyo hari bibiri bya gatatu (2/3) by’abayigize. Iyo umubare utuzuye inama ntiterana ahubwo hatumizwa indi. Ubukurikiyeho iraterana kandi igafata ibyemezo, uko abayigize baba bangana kose. Ibyemezo by’inama y’ubwishingire bifatwa ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’abayigize. Iyo amajwi angana, ijwi rya Perezida wayo ribarwamo amajwi abiri.

Ugize inama y’ubwishingire watumiwe mu nama ategetswe kuyitabira.Usibye inshuro ebyiri (2) zikurikirana nta mpamvu arasimburwa.

Abana badafite ababishingira barerwa na Leta cyangwa se ibigo byita ku mibereho myiza byabakiriye mu gihe bagishakirwa imiryango. Iteka rya Minisitiri ufite abana mu nshingano ze rigenga imigendekere y’ubwo bwishingire.

Ubutaha tuzakomeza kubagezaho ibijyanye n’umwishingizi w’umwana.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe