Amakanzu ataratse yo kwambara mu gihe cy’ubushyuhe

Yanditswe: 06-07-2016

Muri iki gihe cy’impeshyi usanga haba hashyushye kuburyo abantu bakenera kwambara imyenda itanga amahoro itabegereye kandi itazana ubushyuhe, kuburyo umuntu yumva yisanzuye,niyo mpamvu tugiye kugaruka ku makanzu magufi ataratse wakwambara mu bihe nk’ibi.

Hari kandi ikanzu iba ifite umwenda worohereye,umeze nka blouse ikaba itaratse kandi nta maboko ifite.

Hari ikanzu ya cotton idafite amaboko, ikoze nk’isengeri kandi yegereye uyambaye igice cyo hejuru naho hasi ikaba ifite amarinda atuma itaraka

Indi kanzu nziza ni iba ari ngufi igera mu ntege, itaratse kandi ikoze nk’isengeri kandi mu ijosi hayo ari hanini .

Aya makanzu ateye atya ni agezweho kandi ni n’imwe mu myenda umuntu yambara mu gihe cy’ubushyuhe akumva imuhaye amahoro.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amakanzu nk’aya n’andi atandukanye wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku mafaranga ari hagati ya 25,000 Rwf na 30,000Rwf.

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.