Ibyagufasha kwita ku ruhu rwo mu maso ruyaga cyane

Yanditswe: 07-07-2016

hari ubwo usanga umuntu agira uruhu rufite amavuta menshi,agahora asa n’ufite ibyuya mu maso igihe cyose,ndetse yaba amaze no kwisiga bigahita biza bikamaraho ipuderi,maze uruhu rugahora ruyaga cyane,ariko hari uburyo bworoshye wakoresha bigashira burundu,ukagira uruhu rwumutse kndi rufite itoto.

Kwigirira isuku ukoga mu maso n’amazi y’akazuyazi buri gitondo na buri joro mbere yo kuryama,ariko nijoro wamara koga ukirinda gusigamo amavuta,ni kimwe mubifasha uruhu kugabanya ibinure bizana ibyunzwe mu maso

Mbere yo kuryama ugomba kubanza kwisiga ibumba mu maso,maze ukarirekeraho iminota 5,ukabona koga mu maso n’amazi ashyushye nabyo bikiza uruhu guhora ruyaga cyane.

Iyo ufashe ifu y’amakara ukavanga n’amazi y’igikakarubamba maze ukabyisiga ukabimarana iminota 10 mu maso ukabona kogamo nabyo bikiza kuyaga k’uruhu rwo mu maso.

Irinde kwisiga igikotori cyonyine mu maso ngo uhite wisiga,ipuderi ahubwo wisigamo amavuta afungurwa,maze ukisiga ipuderi nkeya kuko iyo wisize hejuru ya gikotori ipuderi ihita ifatamo ugatangira kubira ibyunzwe.

Kora sauna nibura inshuro ebyiri mu cyumweru,niyo yaba iyo mu maso gusa nabyo bigabanya ibinure bituma umuntu abira icyunzwe kandi uruhu rukaba rwumutse neza.

Ubundi buryo ni ukwisiga agakotori gakeya maze ukarenzaho amavuta afungurwa ariko atarimo glycerine maze ukabona kwisiga ipuderi,nabyo bituma uruhu rutayaga cyane.

Ibi ni bimwe mubyo wakorera uruhu rwawe rwo mu maso,mu gihe rukunda guhora ruyaga cyangwa ruzana ibyunzwe kuburyo wisiga ipuderi ntibigaragare.

Source ; Afriquefemme
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.