Uburyo bwiza bwo gusukura imyanya y’ibanga y’umwana

Yanditswe: 07-07-2016

Nkuko umuntu mukuru akenera gusukura imyanya y’ibanga ye ngo yirinde ingaruka ziterwa n’isuku nke niko no ku mwana muto yaba umuhungu cyangwa se umukobwa bagomba gukorerwa isuku mu myanya ndagagitsina.

Guhindurira umwana ibyo wamubinze ; igihe wabinze umwana jya umuhindurira akimara kubinyaramo cyangwa se abyitumyemyo. Iyo umwana umutindijemo iranje cyangwa se pampers kandi yayanduje bituma imyanda igera ku gitsina cye ikaba yazamutera infections.

Kumuhanagura ujyana inyuma : mu gihe umwana yitumye ugomba kwitwararika kujya umuhanagura uvana imbere ujyana inyuma mu rwego rwo kurinda igitsina cye kugerwamo n’imyanda yo mu kibuno.

Kwitondera amasabune na lingettes : Hari ubwo woza umwana ari mu basi amazi yazamo isabune ukayamuhanaguza mu nyanya ye y’ibanga kandi biba atari byo. Ubusanzwe no ku bantu bakuru imyanya y’ibanga yozwa n’amazi meza gusa. Gusa na none ku mwana wirinda kwinjizamo imbere cyane kuko hari ubwo ushobora gukuramo mucus isanzwe ibuza bacteries kwinjira .

Lingettes nazo uhanaguza umwana akenshi ziba zirimo ibinyabutabire byangiza igitsina. Ni byiza ko witwararika ntukazikoze mu nyanya ye y’ibanga cyane cyane ku bakobwa.

Gusiramuza umwana : umwana w’umuhungu ni byiza kumusiramuza byibura ari hejuru y’umwaka umwe kugirango bimurinde ingaruka ziterwa n’umwanda ku myanya ye y’ibanga.

Iyo arengeje umwaka uba wizeye ko nta ngaruka gusiramurwa byamutera nkuko byagaragaje n’ishyirahamye ry’abaganga b’inzobere mu gutera ikinya bo mu Bufaransa.

Kugenzura imyanya y’ibanga y’umwana wawe : Hari ubwo umwana agaragaza ibimenyetso bidasanzwe ku myanya ye y’ibanga ugasanga ababyeyi batabimenye kuko batajya babyitaho. Ni byiza rero ko wajya ugenzura wabona hari ikidasanzwe ukabaza abaganga.

Mu gihe rero ukorera umwana wawe isuku ni byiza ko ujya umukorera n’isuku ku myanya ye y’ibanga mu rwego rwo kumurinda ingaruka zose yaterwa n’isuku nke.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe