Insokozo abantu babyibushye mu maso bagomba kwirinda

Yanditswe: 08-07-2016

Uko usokoza bishobor agutuma ishusho y’uko ugaragara mu maso irushaho kuba nini cyangwa se ikagaragara nkaho ari nto. Ku bantu basanzwe bafite mu masi hanini ( amatama) hari insokozo baba bagomba kwirinda kuko zituma ubwo bunini burushaho kugaragara.

Kugira agasatsi gake cyane ku mutwe : Umuntu usanzwe ufite amatama iyo agize agasatsi gake cyane usanga ya matama arushaho kugaragara.

Kushyiraho plante ndende cyane cyangwa se ukaba ufite imisatsi miremire cyane : Imisatsi miremire cyane cyangwa se plante ndende nabyo bituma mu maso hawe haba hanini kurushaho.

Uko wayisikoza kosa usanga igaragara isura yawe kurushaho kuba nini. Tunga umisatsi irimo hagati itari myinshi kandi ntube na muke cyane

Insokozo zijagaraye cyane ku mutwe : Gusuka ibintu bibyimbye ku mutwe cyangwa se ugasokoza ibintu bituma umutwe ubyimba cyane nabyo birushaho kongera isura yawe kuba nini.

Ibisuko bibyibushye : cyane cyane ibisuko by’amarasta bigomba kuri ari duto cyangwa se birimo hagati. Iyo ushyizeho ibisuko binini bitandukanye ku mutwe birushaho kugaragaza amatama yawe. Cyeretse byibur aku bisuko biryamye nibwo wasuka ibinini ariko nabyo bikaba bifite intangiriro nto.

Funga shinyo y’inyuma : Na none ugomba kwirinda gufunga shinyo y’inyuma hasi ugafunga iyo hagati cyangwa se mu izingiro ry’umusatsi kugirango haze gusigara umusatsi ugaragara . Iyo ufungiye inyuma hasi bituma amatama arishaho kugaragara ko ari manini.
Ibi uramutse ibyirinze byazagufasha kutagaragara nk’umuntu ufite mu maso habyibushye cyane.

Source : Afriquefemmes

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe