Uburyo bwiza bwo gusiga mascara ku maso

Yanditswe: 25-06-2014

Mascara ni kimwe mu birungo by’ubwiza abakobwa n’abagore bakoresha ikaba ifasha mu kongera uburebure bw’ingohe (cils) ndetse no gutuma umuntu areba neza cyangwa areba icyoroshye mu yindi mvugo . Mascara ni ikirungo cya nyuma gisoza makiyage (maquillage) yo ku maso.

Uko wisiga mascara

  • Ufata poudre y’abana ugakoresha akaroso ukayisiga ku ngohe, warangiza ugasiga mascara yawe inshuro ebyiri haciyemo iminota itatu n’itanu (3-5) ugasiga uhereye hasi uzamuka, nyuma ukagenda usiga mascara ku ngohe utagejejeho mbere. Ingohe zawe zihita ziba ndende kandi zibyibushye. iyo ukoresheje ubu buryo ingohe zijya kumera nkaho ari iz’inkorano cyangwa nkizateweho.
  • Biba byiza gusiga mascara ukoresheje akayiko ka purasitike (plastic) ku ngohe zo hasi bituma utanduza umubiri kandi bigatuma zifatika neza no kuzisiga bikoroha.

Iyo Mascara yumye  : Akenshi mascara zikunze kuma zigakomera uko umuntu agenda ayipfundura kenshi. Ubonye mascara yawe itangiye kumira mu gacupa, ufata akaroso kayo ukagasukaho amazi ashyushye kugeza ibara rishize, ugahita usubiza akaroso mu gacupa kayo ukavanga, y’amazi n’ubushyuhe bituma mascara yongera kuba nshya.

Igihe Mascara Imara  : ariko biba byiza kuyihindura hagati y’amezi atatu n’amezi ane mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi zayiturukaho zose nko kubabara ku maso, gupfuka kw’ingohe n’ibindi.

Mascara irinda kandi igaha intungamubiri ingohe , ituma kandi zigaragara neza nkaho ari karemano ndetse ikakurinda izuba. Hari kandi mascara ushobora no kogana(nager) kandi ikagumaho nta kibazo ariko bene iyo isaba umwihariko mu kuyishyiraho.

Byatanzwe na Sandrine professional Beauty Therapist tel : Tel +250 783605232
photo : internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe