Uko wakuraho burundu ubwoya bwo mu maso

Yanditswe: 13-07-2016

Ubwoya bwo mu maso bukunze kubangamira abantu ugasanga ubufite bimutera isoni kandi ukaba adasa neza nkuko abyifuza.

Dore rero uburyo wakoresha ukagira mu maso hazira ubwoya :

Uburyo bwa 1

  • Fata amazi ¼ y’ikirahure uvange n’umutobe w’indimu 1 n’ibirahure 2 by’isukare iba inoze cyane ( sucre en poudre)
  • Bitereke ku ziko bimere nk’umushonge
  • Karaba mu maso neza uhahanagure
  • Sigaho agafu gake ka maizena ( ifu y’ibigori ikoreshwa mu guteka isosi n’isupu, ukaba wayibona muri za super market ) mu maso nk’uwisiga poudre.
  • Isige ya mvange ujyana aho ubwoya bukura buturuka
  • Bimaze kumiraho wihanaguza aka eponge kagenewe gukuraho ibirungo gakoze muri cotton

Uburyo bwa kabiri

  • Fata umweru w’igi uvange n’akayiko k’isukari n’agace k’akayiko k’ifu ya maizena. Urwo ruvange urusige mu maso nibimara kuma ugende ubyomoraho neza n’intoki.
  • Uburyo bumwe muri ubu bwagufasha gukuraho ubwoya bwo mu maso uramutse ugiye ubukoresha byibura kabiri mu cyumweru

Source : Afriquefemme

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe