Ibyo wamenya kuri Minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza

Yanditswe: 15-07-2016

Kuva tariki ya 13 Nyakanga, 2016 hemejwe ko Theresa May ariwe uhita usimbura David Cameron ku mwanya w’ubuminisitiri bw’intebe mu Bwongereza ndetse akaba ari nawe wahise uba umuyobozi wa Conservative Party.

May yavutse tariki ya 1 Ukwakira, 1956 akaba yarakuriye mu Bwongereza mu gace kitwa Oxfordshire.

Kuva mu 1997 May yabaye umudepide ndetse aza no kwinjira muri guverinoma agakoramo imirimo itandukanye kugeza aho abereye minisitiri w’Intebe. Naho mbere yaho kuva mu 1977 kugeza mu 1983, May yayoboraga Bank y’Ubwongereza .

Nyuma y’amatora rusange yo muri 2010 May yagizwe minisitiri w’abagore n’uburinganire akaba yaramaze imyaka ibiri kuri uwo mwanya, ariko aza kuwugarukaho nyuma y’amatora rusange yo muri 2015

Mu buzima busanzwe May yavutse ari umwana w’ikinege ababyeyi be bakaba bari abakiristu bakomeye cyane mu bangilikani akaba ari ryo torero May asengeramo.
Yashakanye na Philip May mu 1980 ariko ntibagira amahirwe yo kubona urubyaro kubera uburwayi nkuko May yigize gutangaza ko aricyo kintu kimubabaza mu buzima. Icyo gihe yagize ati : “ Hari ubwo mfata umwanya wo kujya mu rugo ngo ndwiteho ariko nkabona ko hari ikintu mbura.”

May ufite inararibonye mu bijyanye n’amabanki na politike yatanze kandidatire ye nyuma yaho David Cameron atangarije ubwegure bwe tariki ya 24 Kamena, 2016.

Andrea Leadsom wari uhanganye na Theresa May mu guhatanira gusimbura David
Cameroon ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yaje guhagarika gukomeza guhangana na May ahubwo yiyemeza kumushyigikira. May yahise aba umukandida rukumbi kuri uyu mwanya bihita bimuhesha amahirwe nubwo n’ubundi mu matora yari yabanje ariwe wari wagize amajwi menshi ahi yari afite amajwi 199 mu gihe mugenzi we yari afite amajwi 84.

May w’imyaka 59 ni umwe mu banyepolitiki bakomeye mu gihugu cy’Ubwami bw’abongereza akaba ari na we mugore wa kabiri ugiye kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza nyuma ya Margaret Thatcher

Nubwo May yari ari kuruhande rw’abashyigikiye ko Ubwongereza buguma mu muryango w’Ubumwe bw’I Burayi, ubwo yiyamamazaga yatagarije abafashe icyemezo cyo kuvamo ko azubahiriza icyemezo cyabo bidasubirwaho. Mu kazi ka mbere Theresa May afite harimo gushyiraho Minisiteri ye bazakorana.

Nyuma yo kwakira ubwegure bwa David Cameron, Umwamikazi w’Abongereza Elisabeth wa II ni nawe wahaye Theresa May ku mugaragaro uburenganzira bwo kuyobora Abongereza.

Gracieuse Uwadata
.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe