Ibitera gusezerana mu mategeko ariko ntimubane

Yanditswe: 18-07-2016

Nyuma yo gushyingirwa mu mategeko hashobora kuboneka izindi mpamvu zituma utabana n’uwo mwasezeranye nko kubengwa, . Icyo gihe hari icyo itegeko riteganya ku buryo mwakoze ubuzima bwanyu nyuma yo kutabana kandi mwarasezeranye.

Ugushyingirwa biha abashyingiranywe uburyo bwo gushinga umuryango ndemyabuzima, kukanabaha itegeko ryo kubana. Ugushyingirwa kutakurikiwe no kubana mu gihe cy’umwaka umwe (1) nta mpamvu zumvikana, kuvanwaho. Icyo gihe, nta n’umwe mu bashyingiranywe ugira uburenganzira ku mutungo w’undi.

Izindi mpamvu zituma ishyingirwa riteshwa agaciro

Impamvu zituma habaho guta agaciro mu buryo budasubirwaho ziteganywa n’itegeko kandi urukiko ntirwemerewe kuzisesengura. Impamvu zituma habaho guta agaciro mu buryo bushobora gusubirwaho zisesengurwa n’umucamanza mu bwisanzure bwe. Ikirego kigamije gutesha agaciro ishyingirwa mu buryo budasubirwaho gitangwa na buri wese ubifitemo inyungu naho ikirego kigamije gutesha agaciro ishyingirwa mu buryo bushobora gusubirwaho gitangwa n’abashyingiranywe, ababyeyi cyangwa n’uhagarariye inama y’umuryango

Impamvu zituma gushyingirwa bita agaciro mu buryo budasubirwaho

  1. • Iyo umwe mu bashyingiranywe atarageza ku myaka makumyabiri n’umwe (21) ;
  2. • Ishyingirwa ry’abafitanye isano ishingiye ku buvandimwe cyangwa ishingiye ku ishyingirana ku rwego rubujijwe ;
  3. • gushyingiranwa bwa kabiri, ishyingirwa rya mbere ritaraseswa ;
  4. • ishyingirwa ryakozwe umwe mu bashyingiranywe atabyemeye.
    Gutesha agaciro ishyingirwa mu buryo budasubirwaho
    Gutesha agaciro ishyingirwa mu buryo budasubirwaho bisabwa n’umwe mu bashyingiranywe cyangwa n’undi wese ubifitemo inyungu mu rukiko rubifitiye ububasha.

Icyakora, gutesha agaciro ishyingirwa kubera ko umwe mu bashyingiranywe atabyemeye ntibishobora kuregerwa iyo abashyingiranywe babanye amezi cumi

Ishyingirwa rigira agaciro uhereye igihe ryabereye imbere y’umwanditsi w’irangamimerere. Icyakora ishyingirwa ritaye agaciro mbere y’uko abashyingiranywe babana nta nkurikizi rigira.

Byakuwe mu mushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe