umukenyero w’umuhondo

Yanditswe: 26-06-2014

Umukenyero ni umwenda w’ umwihariko ku banyarwandakazi (n’ abarundi barawambara ariko ntibakenyera nk’abanyarwandakazi)
Uretse rero kuba ari umwihariko ni n’umwenda mwiza ubera buri wese, wiyubashye kandi ukora mu gihe cyateganijwe mu birori n’iminsi mikuru, ugira amabara atandukanye ku buryo ushobora kuwujyanisha n’isakoshi, n’inkweto n’ibikomo ku buryo umuntu arusho kurimba.
Nk’uko mubibona hano ku ifoto ,uyu ni umuhondo n’ubururu ariko habaho n’andi mabara ku buryo buri wese yambara irimubera kurusha irindi, ndetse n’amatisi bidodeshejwemo aba atandukanye.

Kera umwitero n’umukeneyero byabaga bidasa ariko ubu bisigaye bisa bikarushaho gusa neza. Umukenyero cyangwa umushana uba mwiza iyo uwambaranye n’isengeri.Ku bagore babyibushye ni byiza ko isengeri iba itabafashe cyane kandi ikaba inafite amaboko abyibushye atari udushumi. Gusa ku bantu bananutse n’abakobwa bakwambariramo agasengeri kabafashe gafite udushumi tubegereye niyo kaba nta mishumi gafite kamwe bakunze kwita gorge ni ngombwa ko kakwegera kugira ngo byongere kugaragara neza ku muntu .

uyu mukeneyero wahimbwe na Nadia, muri Inshungu Collection.

Yanditswe na Sonia www.agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe