Uko wakwivura kubyimba munsi y’amaso

Yanditswe: 18-07-2016

Indwara yo kubyim,ba munsi y’amaso ituma umuntu agaragara nk’ushaje niyo yaba akiri muto. Iyi ndwara ishoibor akuba kaand eku muntu cyangwa se akaba yabyuka agasanga amaso ye yabyimbye bikaza kugenda bikira uko umunsi wira.

Uko byaba bimeze kose iyo umuntu abyimbe ku maso usanga aba adasa neza akaba ariyo mpamvu tugiye kubagezaho uburyo bwo kwivura iyi ndwara.

Impamvu zitera kubyimba munsi y’amaso

Kuba uruhu rwo munsi y’amaso rworoshye cyane birutera kuba rwabyimba biterwe no :

  • • Gusaza
  • • Kubura ibitotsi
  • • Kubatwa n’inzoga n’itabi
  • • Allergies
  • • Izuba ryinshi
  • • Kugira ibinure byinshi kuri bamwe bakiri bato n’ibindi

Uko wabyivura

  1. • Shyira udusate twa cocombre turkiri dushya ku maso yawe utumarane iminota 14 uryamye ugaramye
  2. • Igihe umaze kunywa the vert agasache ntukakajugunye ahubwo ujye ugashyir amuri frigo nikamara gukonja ugakubishe hamw eyabyimbye muunsi y’amaso gahoro gahoro
  3. • Fata agatambaro koroshye ugatos emu mutobe w’indimu usige ku maso gahoro gahoro
  4. • Ushobor ano kujya uhasiga amavuta ya elayo ubishoboye ukongeramo umutobe w’indimu
  5. • Fata ikiyiko cyo kunywesha isupu ugiohyire muri frigo ubundi ugikandishe ku maso hamwe habyimba
  6. • Jya ukata udusate tw’ikirayi mo utuzeru uturambike ku maso ho iminota mike mbere yo gusinzira
  7. • Irinde kunywa itabi kandi ujye wibuka gukuraho ibirungo ku maso mbere yo kuryama unasinzire bihagije

Uramutse ukozi kimwe muri ibi byatuma uruhu rwo munsi y’amaso yawe rumera neza, bikarurinda kubyimba.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe