Uko wareka guhutaza uwo mwashakanye mu gutera akabariro

Yanditswe: 19-07-2016

Gutera akabariro ni ibintu karemano( phonomene naturel) ku byaremwe byose ariko umuntu ntabwo birekera aho gusa kuko atandukanye n’ibindi biremwa. Niyo mpamvu ashobora kwirinda guhutaza uwo bashakanye mu gikorwa cyo gutera akabariro agaragaza itandukaniro rye n’inyamaswa.

Guha umwanya uwo mwashakanye : Umuntu yaremanywe ubwenge no gutekereza niyo mpamvu igihe uganira na mugenzi wawe ku kintu icyo aricyo cyose menya ko uwo ari umuntu muri kumwe atari itungo cyangwa inyamaswa ibyo umubwira cyangwa se umusaba muhe umwanya wo kubitekerezaho no kubigiramo uruhare bizatuma ibizagerwaho mubyishimira mwembi umuntu si itungo cyangwa inyamaswa ukoresha ibyo ushatse, agomba kuba abishaka kandi abyemera yewe akagira uruhare mu biri gukorwa.

Menya ko gutera akabariro ari ibisanzwe mu bashakanye : Iyo ikintu ari igisanzwe (normal) ntigikwiye gutera isoni kukiganira na mugenzi wawe. Ibyo bizatuma icyo gikorwa kigirwamo uruhare na buri wese hagati y’abashakanye.

Kuvuga ibyo wifuza : Uko byagenda kose ugomba kumenya ko mukeneye ibyishimo ku mpande zombi muri iki gikorwa nta mpamvu yo kutavuga icyifuzo cyawe n’igitekerezo cyawe kuko ibyo tuvuga bibaho ku isi kubivuga si uguca inka amabere si ugutukana si ugushira isoni nta kibazo. Niyo uwo mwashakanye abikubwiye ugomba kubiha agaciro.

Kumva ko icyo gikorwa kigomba kurenga kuba karemano : Ibintu byo kugarukira ku kumva ko icyo gikorwa ari karemano gusa bituma wumva ko bifitiye akamaro uruhande rumwe gusa. Urugero uzasanga abagore batinyuka kubwira abagabo babo ko bashaka gutera akabariro ari bake cyane. Ariko niba buri wese abyibonamo hakabaho kuganira, guhugurana, kwigishanya, gukosorana, n’ibindi.

Kumenya igihe cyiza cyo gutera akabariro : Ntabwo umuntu ashobora gukora imibonano mpuzabitsina igihe cyose (hari igihe wumva ushonje ,ufite inyota,unaniwe,urwaye,....)icyo gihe twavuga ko umubiri hari icyo uba ushaka ariko bigeraho bigashira. Reka tumenye ko abantu bose batagirira inyota icyarimwe,badasonzera icyarimwe, yewe ntabwo banarwarira icyarimwe.

Ibyorero iyo bikugezeho ushobora kubikemura wowe ubwawe ibi bitandukanye ni igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina kuko ahangaha bisaba abantu barenze umwe, aha kandi menya ko niba wowe uri gutekereza gukora iki gikorwa mugenzi wawe ntabwo uba uzi aho ari ndetse nubwo waba uhazi ntabwo uba uzi uko ameze (arashonje,ararwaye, yarakaye, bamututse, bamwibye,....) ntabwo rero yaza ukamuturaho icyo gikorwa bitamurimo. Nubwo yaba ariwe wiriwe mu rugo nawe wiriwe mu bindi ntabwo wataha umuturaho icyo gikorwa kuko umubiri we uba atagize igihe cyo gutegura icyo gikorwa

Tangirira kuri zeru umusabe imbabazi : zirikana ko uwo ari umuntu nkawe atari inyamaswa cyangwa itungo. Mu buzima umaze kuri iyi isi niba uza witura hejuru ya mugenzi wawe uyu munsi umenye ko utarigera ukora imibonano mpuzabitsina mu buzima bwawe.

Ngaho rero reka tuganire urasanga warahemukiye mugenzi wawe witinya kumusanga ngo umubwire uti mbabarira kuko icyaba cyiza ni uko kuva uyu munsi noneho umenya ibyiza utari waramenye muri iki gikorwa. Niba wabikoraga ukundi menya ko ibyo wakoze ntaho utaniye nibyo inyamaswa zikora.

Byatanzwe na SHEC, ikigo gitanga inama mbumbarugo

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe