Uko wakoresha neza umwanya w’ibiruko by’abana

Yanditswe: 10-12-2019

Muri iyi minsi abana batangiye kujya mu biruhuko kandi ibiruhuko niwo mwanya mwiza ababyeyi baba babonye ngo batoze abana babo imico mbonera, imirimo yo mu rugo, n’ibindi. Nyamara kuri bamwe usanga aribwo abana bangirika cyane kuko ababyeyi batamenya uko bakoresha neza ibyo biruhuko by’abana

Rinda abana bawe kureba televiziyo cyane n’ibindi by’ikoranabuhanga : Hari ubwo umwana yicara imbere ya televiziyo cyangwa se agakoresha mudasobwa na telefoni zigezweho kuko ari mu biruhuko ukumva nta kibazo, ariko burya bigira ingaruka zikomeye kuko byangiza ubwonko bw’umwana, akagabanya ubushobozi bwo gufata mu mutwe, gutekereza ku buryo bwimbitse n’ibindi.

Bishobora kandi gutuma umwana agira umubyibuho ukabije kuko arya ntakoreshe ibyo yariye ndetse akaba yanatwarwa n’ibyo areba akanga ishuri burundu.

Toza abana gusoma : Mu biruhuko niwo mwanya mwiza wo gutoza umwana gusoma, ukamushakira agatabo kajyanye n’imyaka ye. Icyo gihe azashimishwa n’inkuru asomamo bitume akunda gusoma kandi bimurinde za televiziyo n’ibindi byamwangiza

Igisha abana imirimo yo mu rugo : Ni byiza ko ko mu biruko utoza abana imirimo yo mu rugo ukurikije urwego bariho. Bikore mu buryo bwo kubaruhura. Urugero ushobora kwigisha abana uko bateka capati bazirangiza ukazibagaburira. Icyo gihe baba bize kandi bakabyiga banezerewe.

Mukangurire gukina imikino ituma ahuga : Mu biruho ni byiza ko uha abana umwanya wo gukina n’abandi bana, bakajya gukinira hanze nko kujya koga, kwiga gutwara igare, n’indi mikino ituma bahura n’abandi bana batamenyeranye

Muhe umwanya we yigengaho : Na none si byiza ko ukomeza kugenzura umwana mu byo akora byose. Jya umuha umwanya yumve ko yisanzuye, ajye gusura abandi bana, n’indi myidagaduro ashobora gukora imworoheye ku buryo yumva ko yisanzuye.

Sohokana umwana umutembereze ahandi hantu : Ushobora kujyana umwana mu cyaro niba atahazi akamenya ubuzima bwaho, kumutemberana ahantu nyaburanga runaka, ndetse no kuba mwatemberana n’amaguru hafi y’aho mutuye ugenda uganira n’umwana nabyo byamufasha kugira ibiruhuko byiza kandi bifite umumaro.

Kumureka akajya kwiga ubumenyi bwisumbuyeho : mu gihe cy’ibiruko ushobora kohereza umwana akajya kwiga ubumenyi adasanzwe abona mu ishuri. Urugero niba yiga amasomo asanzwe wamujyana mu ishuri ry’ubumenyi ngiro nko kwiga gufotora , kubaza, kudoda n’ibindi byazamufasha mu buzima bw’ahazaza

Mu biruko rero ababyeyi bagomba kwirinda ko byazabapfira ubusa ahubwo bakabibyaza umusaruro uzabagirira umumaro n’abana babo.

Gracieuse Uwadata
Photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe