Uko wakwivura kubyimba ibirenge utwite

Yanditswe: 26-07-2016

Abagore batwite rimwe na rimwe usanga babyimba ibirenge cyane cyane mu gihebwe cya nyuma. Uko kubyimba ibirenge kuba gutewe n’impamvu zitandukanye zirimo imisemburo iba yahindaguritse, kwiyongera kw’ingano y’amaraso aba azenguruka mu mubiri, kuba ummana aba yakuze akaremerera imikaya iyobora amaraso n’ibindi.

Nubwo ababyeyi bose batabyimba ibirenge, abo bibaho bashobora kubyivura mu buryo bukurikira :

Kunywa amazi ahagije : Byibuza ku munsi, umubyeyi utwite aba agomba kunywa litiro n’igice y’amazi meza. Gusa ushobora kunywa ibindi bintu byoroshye nabyo byagufasha, nk’amasupu y’imboga, imitobe y’imbuto, amata n’ibindi

Irinde ibiribwa birimo umunyu mwinshi : Mu gihe utetse umunyu jya wirinda gushyiramo mwinshi kandi n’ibiryo bigurwa bikoranye umunyu ujye ubyirinda.

Irinde imyambarire ituma ibirenge birushaho kubyimba : Ni byiza kandi kwambara inkweto ziciye bugufi kandi zoroshye. Ku myenda naho ukirinda amapantaro afashe amaguru cyane kuko atuma amaraso adatembera neza

Irinde kwicara no guhagarara cyane : mu gihe ibyimba ibirenge utwite jya uzirikana ko kwicara umwanya munini no guhagarara cyane kuko nabyo bituma urushaho kubyimba ibirenge. Jya unyeganyeza ibirenge byawe

Kora imyitozo ngororamubiri ; Hari imyitozo ngoraramubiri myiza ku mugore utwite kandi ikanamurinda no kubyimba ibirenge. Muri iyo hari kugendagenda no koga. Ibi bituma amaraso atembera neza ku buryo bworoshye.

Icyitonderwa : Kubyimba ibirenge utwite bishobora kuba ikimenyetso cy’uko waba ufite umuvuduko w’amaraso udasanzwe ( hypertension). Ni byiza ko ubanza ukajya kwa muganga bakareba ko nta kibazo ufite.

Mu gihe rero ubyimba ubirenge kandi utwite ibyo ni bimwe mu byo uba ugomba kwitwararika byagufasha kudakomeza kubyimbirwa.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe