Inkweto ziberana n’amakanzu y’imipira ya peut-etre

Yanditswe: 29-07-2016

Muri iyi minsi usanga abakobwa benshi nabadamu bakunze kwambara amakanzu ya gapira atari magufi kandi atari na maremare ahubwo agarukiye munsi y’imfundiko ari nayo mpamvu bayita peut-etre.Aya makanzu rero agira inkweto biberana kurenza izindi zose ari nazo tugiye kugarukaho.

Iyo wambaye ikanzu igarukiye munsi y’imfundiko kandi ya gapira ikaba ifite amaboko maremare cyangwa agarukiye mu nkokora wambaraho inkweto zifunze,zifite taro ndende nibwo uba uberewe.

Ku ikanzu ya gapira kandi ifite utuboko dugufi cyane ushobora no kwambaraho inkweto zifite taro ndende kandi zifungirwa ahagana hejuru y’igitsi ’’ potential ’’

Aya makanzu ya gapira agera munsi y’imfundiko ntaberana no kuyambarana n’inkweto ngufi,ahubwo ajyana n’inkweto ndende.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.