Biscuits zoroshye gukora
Yanditswe: 03-08-2016
Ibikoresho
- Ifarini garama 300
- Amavuta ya beurre garama 250
- Isukari garama 120
- Vanilla isukika ibiyiko 3
- Amagi 2
- Umunyu muke wafatisha n’intoki 2
Uko bikorwa
- Vanga ifarini, amavuta , isukari, vanilla n’amagi wakoroze n’umunyu
- Biponde cyane n’intoki bivemo umutsima
- Rambura uwo mutsima ku meza ukoresheje icupa cyangwa umuhini ariko nturambure cyane kugirango uze kuba ufite umubyimba
- Genda ukatisha agakombe k’icyuma ku buryo ziba ari ibizeru nkuko agakombe kaba kameze.
- Cana ifuru igere kuri degere 150
- Ziterekeremo kugeza igihe ubona ko zahinduye ibara zikaba zinakomeye
- Zishyire ku ruhande zihore ubone kuzigabura
Gracieuse Uwadata