Biscuits zoroshye gukora

Yanditswe: 03-08-2016

Ibikoresho

  • Ifarini garama 300
  • Amavuta ya beurre garama 250
  • Isukari garama 120
  • Vanilla isukika ibiyiko 3
  • Amagi 2
  • Umunyu muke wafatisha n’intoki 2

Uko bikorwa

  1. Vanga ifarini, amavuta , isukari, vanilla n’amagi wakoroze n’umunyu
  2. Biponde cyane n’intoki bivemo umutsima
  3. Rambura uwo mutsima ku meza ukoresheje icupa cyangwa umuhini ariko nturambure cyane kugirango uze kuba ufite umubyimba
  4. Genda ukatisha agakombe k’icyuma ku buryo ziba ari ibizeru nkuko agakombe kaba kameze.
  5. Cana ifuru igere kuri degere 150
  6. Ziterekeremo kugeza igihe ubona ko zahinduye ibara zikaba zinakomeye
  7. Zishyire ku ruhande zihore ubone kuzigabura

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe