Uko wakuraho ubwanwa n’ubundi bwoya utifuza

Yanditswe: 03-08-2016

Umugore cyangwa se umukobwa ufite ubwanwa n’ubundi bwoya atifuza usanga biba bimubangamiye cyane. Abenshi usanga bahora babwogosha ariko bukanga bukagaruka.

Gusa hari uburyo wakoresha ibintu karemano ubwanwa n’ubundi bwoya bikavaho mu gihe wihanganye ukabikora neza nkuko bisabwa.

Ibikoresho

  • 1/4 Cy’itasi ya pois chiches ( ni ubwoko bw’amshaza aboneka muri za super markets
  • Ibiyiko 2 by’ifu y’ikirungo bita curcuma ( gikunze kuboneka ahantu hose bacuruza ibiribwa bikomoka mu Buhinde)
  • ¼ cy’ikirahure cy’itasi y’amata y’inshushyu
  • Amazi yabize agishyushye udukombe 2

Uko bikorwa

  • Bivange ubone umutsima woroshye
  • Fata ya mazi ashyushye usuke mu isorori cyangwa mu kabase gato
  • Ipfuke na essui main cyangwa se ikindi gitambaro wiyegereze y’amazi mu maso ku buryo umwuka wayo ugukubita ugatutubikana. ( ibi bituma utwenge tw’uruhu dufunguka neza imyanda igashiramo)
  • Karaba ibyunzwe wihanagure
  • Siga wa mutsima aho ushaka ko ubwoya cyangwa ubwanwa buvaho
  • Bireke byumireho bimareho iminota iri hagati ya 20 na 30
  • Bikureho ubyomora udashyizeho amazi
  • Nyuma ukarabe neza wisige amavuta ya elayo aho wabyomoye
  • Jya ubikora rimwe mu cyumweru ubigerageze mu gihe kigera ku mezi atandatu udasiba.

Nubwo ubu buryo butinda gutanga umusaruro iyo wihanganye ugakurikiza uburyo wabwiye ubwoba udashaka bwose ntibwongera kumera.

Ibindi wakongeramo : Gel y’igikakarubamba , ipapaye riseye n’amavuta ya elayo

Icyitonderwa : Igihe uri umukobwa cyangwa se umugore ugatangira kumera ubwanwa, ukagira n’ibindi bimenyetso nko kugira ijwi rinini ry’abagabo, ukagira n’igituza kinini, uba ugomba kwihutira kujya kwa muganga kuko uba ufite ikibazo cy’imisemburo mu mubiri.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe